Uko wahagera

U Rwanda Rwafunguye Imipaka Yarwo Yose yo ku Butaka


Umupaka w'u Rwanda na Uganda
Umupaka w'u Rwanda na Uganda

Guhera kuri uyu wa mbere u Rwanda rwafunguye imipaka yarwo yose yo ku butaka iruhuza n’ibihugu by’ibituranyi.

Ni imipaka yari yarafunzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Gusa hari ibihugu bitahise bifungura, u Rwanda rugasobanura ko icyo ari icyemezo kizafatwa n’ibyo bihugu.

Ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda hari bamwe bagowe no guhita bambuka. Ibyo birashingira ku kiguzi cyishyurwa ku bipimo by’icyorezo COVID-19.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yari ku mupaka wa Gatuna ategura iyi nkuru ushobora kumva mu majwi hano hepfo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:27 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG