Uko wahagera

Mali: Ingabo z'igihugu Zatangaje ko Zishe Abajihadisiti 30


Ingabo za Mali ziri mu irondo ahitwa Dansongo taliki 23 z'ukwezi kwa munani 2021.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Etat-Major (ibiro by'umugaba w'ingabo) ivuga ko imirwano yabereye mu turere twa Ségou, Mopti, na Bandiagara, hagati no hagati mu gihugu.

Abasilikare ba leta bishe abaterabwoba 19. Bashenye ibigo by'abaterabwoba 15. Bafashe n'ibikoresho byinshi, birimo telefone 37 na moto 34 n'izindi 15 batwitse.

Igisilikare cya Mali gitangaza kandi ko indi mirwano yabereye mu karere ka Tombouctou, mu majyaruguru y'igihugu, aho cyataye muri yombi abaterabwoba umunani.

Ijambo "abaterabwoba" ni ryo gikoresha, gishaka kuvuga abajihadisite, ariko ntigisobanura niba hari abasikare ba leta baguye muri iyo mirwano yose. Gusa gitangaza ko cyafatanyije n'ingabo z'ibihugu by'Ubulayi zigizwe umutwe witwa Takuba, ugikora n'ubwo Abanyabulayi bafashe icyemezo cyo kuwucyura.

Hagati aho, muri Tchad naho ingabo za leta zarwanye n'abajihadisite ba Boko Haram mu karere k'ikiyaga cya Tchad. Mu itangazo yashyize ahagaragara, Perezida Mahamat Idriss Déby Itno avuga ko abasilikare be batanu baguye muri iyo mirwano.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG