Uko wahagera

Amerika 'Ifite Impamvu zo Kwemeza ko Uburusiya Bushaka Gutera Ukraine'


Perezida Vladimir Putin, hagati, Ministri w'Ingabo, Sergei Shoigu, ibumoso, bakurikiranye imyitozo y'igisirikare i Kapustin Yar mu Burusiya
Perezida Vladimir Putin, hagati, Ministri w'Ingabo, Sergei Shoigu, ibumoso, bakurikiranye imyitozo y'igisirikare i Kapustin Yar mu Burusiya

Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika aravuga ko Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya yamaze gufata icyemezo cyo gutera Ukraine. Mu ijambo Perezida Biden yavugiye muri Prezidansi y'Amerika, yavuze ko hari impamvu zo guhamya ko Perezida Vladimir Putin yamaze gufata icyo cyemezo.

Kuri uyu wa gatandatu Uburusiya bwatangaje ko ingabo zabwo kabuhariwe mu byerekeye intwaro za nukiriyeri zitangira imyitozo ikaze, iyobowe na Perezida Vladimir Putin ubwe. Gusa Perezida Biden yavuze ko adatekereza ko perezida Putin koko ashobora gukoresha intwaro za nukiriyeri.

Visi Perezida w'Amerika Kamala Harris yihanije Uburusiya mu nama ngarukamwaka yerekeye iby'umutekano yabereye i Munich mu Budage kuri uyu wa gatandatu avuga ko Uburusiya ni buramuka buteye Ukraine, Amerika n'inshuti zayo bitazazuyaza mu gufatira Uburusiya ibihano bikaze mu rwego rw'Ubukungu ku rugero rutari bwabeho.

Umunyamabanga w'umuryango wa OTAN wo gutabarana hagati y'Amerika n'Uburayi, Jens Stoltenberg, muri iyo nama, we yavuze ko mu gutera ubwoba Ukraine, Uburusiya buzibonera OTAN aho kuyicisha bugufi. Yavuze ko yandikiye Ministri w'ububanyi n'amahanga w' Uburusiya asaba ko bagirana inama igamije gukumira amakimbirane hagati y'Uburusiya na OTAN.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG