Uko wahagera

Ubuhinde na Emira z'Abarabu Basinyanye Amasezerano y'Ubucuruzi


Igikomangoma Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan wa Emira z'Abarabu zunze ubumwe na Ministri w'Intebe w'Ubuhinde Narendra Modi
Igikomangoma Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan wa Emira z'Abarabu zunze ubumwe na Ministri w'Intebe w'Ubuhinde Narendra Modi

Ubuhinde na Emira z'Abarabu zunze ubumwe byashyize umukono ku masezerano yo kongera ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi kugera kuri miliyari $100 mu gihe cy'imyaka itanu. Aya masezerano abaye aya mbere Ubuhinde bushyizeho umukono muri gahunda yo kwagura ubucuruzi no kuzahura ubukungu bwazahajwe n'icyorezo cya Covid 19.

Aya masezerano yaguye y'ubufatanye mu by'ubucuruzi yashyizweho umukono mu nama yabaye mu buryo bw'iya kure ihuza Ministri w'Intebe w'Ubuhinde Narendra Modi n'igikomangoma Sheikh Mohamed bin Zayed al Nahyan wa Emira z'Abarabu zunze ubumwe.

Abahanga mu by'ubukungu baravuga ko ibi bigaragaza ko Ubuhinde bwahinduye imikorere ugereranije n'uko byari bimeze mu myaka yahise ubwo bwashyiragaho imisoro ihanitse ku bindi bihugu byifuza kwinjira mu nzego zimwe na zimwe z'ubucuruzi muri icyo gihugu, none ubu bikaba bisimbuzwa amasezerano yo kubikuriraho imisoro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG