Uko wahagera

ONU Ihangayikishijwe n'Ibura ry'Ibiribwa muri Sahel


Aha ni muri Burkina Fasso, aba bantu bagendaga ku kara kubera amapfa yatewe n'izuba ryinshi
Aha ni muri Burkina Fasso, aba bantu bagendaga ku kara kubera amapfa yatewe n'izuba ryinshi

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko uhangayikishijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa mu karere ka Sahel mu burengerazuba bw’Afurika.

Ishami ry’uwo muryango ryita ku biribwa PAM rivuga ko abantu barenga miliyoni 10 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara nibura ry’ibiribwa. PAM ivuga ko umubare w’abantu bashonje umaze kwikuba inshuro 10 mu myaka itatu ishize gusa.

Uwo muryango uvuga ko muri izo miliyoni 10, abagera kuri miliyoni imwe bakeneye imfashanyo y’ibiribwa byihutirwa. PAM ivuga ko ibihugu byugarijwe birimo Burkina Faso, Cadi, Mali, Moritaniya na Nijeri.

Umuvugizi wa PAM Tomson Phiri avuga ko icyo kibazo kibakomereye cyane. Agaragaza ko bakeneye nibura miliyoni 470 z’amadolari mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere kugirango bashobora gufasha abaturage bari mu kaga ko kwicwa n’inzara.

Uwo muvugizi Phiri yumvikanisha ko umuvuduko w’icyo kibazo wiyongereye kubera ibibazo bitandukanye ibyo bihugu bihura nabyo birimo intambara, icyorezo cya Covid 19, imihindagurike y’ibihe n’ibiciro by’ibiribwa byiyongereye cyane.

© Agence France-Presse

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG