Uko wahagera

ONU: Igitero Cyagabwe mu Nkambi y'Impunzi muri Etiyopiya Cyahitanye 5


Impunzi ihagaze imbere y'ihema ryo mu nkambi muri Etiyopiya

Umuryango w'Abibumbye (ONU) watangaje ko igitero cyagabwe ku nkambi icumbikiye impuzi z’Abanyeritreya mu ntara ya Afar muri Etiyopiya mu ntangiriro z’uku kwezi cyahitanye abantu batanu abandi ibihumbi barahunga.

Umuryango w’abibumbye avuga ko icyo gitero kiri mu bindi byinshi bimaze iminsi byibasira impunzi zirenga 10,000 z’Abanyeritreya bahungiye muri Etiyopiya.

Akenshi bisanga baguye mu bitero mu ntambara imaze hafi amezi 15 muri Etiyopiya hagati ya leta n’ingabo z’intara ya Tigreya.

Itangazo ry’umuryango w’abibumbye rivuga ko abarokotse igitero cyagabwe ku nkambi ya Bahrale mu ntara ya Afar bababwiye ko cyaguyemo abantu batanu, abagore barashimutwa abandi barahunga.

Inkambi ya Barahle iri ku mupaka uhuza intara ya Afar na Tigreya. Iri tangazo ariko ntirivuga umutwe cyangwa abantu bagabye icyo gitero.

Icyakora abarokotse bavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa AFP baceka ko ibyo bitero byagabwe n’ingabo za TPLF zo mu ntara ya Tigreya.

Muri TPLF barahakana ayo makuru bakayita poropagande ya reta.

© Agence France-Presse

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG