Arabiya Sawudite irifashisha ibiti bishobokanye n’izuba mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe. Mu gihe amapfa yoyogoje uburasirazuba bwo hagati, impirimbanyi y’umunyarabiyasawudite, Abdullah Abduljabar, arabona igisubizo mu butayu. Hari ibiti Bizana imbuto, gusa, igihe byumaganye. Ibyo biti biratanga amahirwe.
Hashize imyaka amagana, ibi biti bihari, bizwi kw’izina ry’icyarabu Al-Ghadha. Bitanga inkwi zo gucana, bigaburira inyamaswa kandi bigatanga amahumbezi mu bushyuhe bw’ubutayu. Imizi yabyo ifata umucanga ikarinda za serwakira zawo.
Abduljabar, visi perezida w’ishyirahamwe Al-Ghadha ryita ku bidukikije, yavuze ko ishyirahamwe rye rifite umugambi wo gutera ibiti 250,000 bitumva amapfa uyu mwaka, ahitwa Unaizah mu karere ka Qassim rwagati.
Gutera ibyo biti, biri no muri gahunda ya guverinema ya Arabiya Sawudite yo kugabanya ibyuka byangiza ikirere n’igunduka ry’ubutaka.
Iki gihugu kirateganya gutera miliyari 10 z’ibiti mu myaka mirongo iri imbere. Kiranateganya gukorana n’izindi Leta z’ibihugu by’Abarabu mu gutera ibindi biti miliyari 40 mu mpande zose z’uburasirazuba bwo hagati. Ibyinshi muri ibyo bihugu, byugarijwe n’izamuka ry’igipimo cy’ubushyuhe kandi bumara igihe kirekire n’amapfa adasiba, bikagira ingaruka zikomeye ku bijyanye n’amazi n’ibiribwa.
Ibyo biti bizaterwa, bishobora kumara amezi bidakeneye ikijojoba na kimwe cy’amazi kandi bishobokanye n’ahantu hari ubushyuhe bukabije bwa degre 58 ku gipimo cya Celisius. Mu kigobe, ni ho hantu ha mbere hashyuha kurusha ahandi kw’isi.
Facebook Forum