Uko wahagera

Urukiko Rwa ONU Rwategetse Uganda Kwishyura Kongo Miliyoni $325


Batayo ya 65 y'igisirikare cya Uganda ivuye ku rugerero mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, taliki 11 z'ukwezi kwa karindwi 2001.

Urikiko Mpuzamahanga rw'Umuryango w'Abibumbye (ICJ) rwafashe icyo cyemezo kuri uyu wa gatatu nyuma y'imyaka 17 rwemeje ko ingabo za Uganda zarenze ku mategeko mpuzamahanga zinjira ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Rwemeje ko Ingabo za Uganda zashyigikiye imwe mu mitwe y'abarwanyi mu ntambara yabaye hagati ya 1998 na 2003 mu ntara ya Ituri iri mu burasirazuba bwa Kongo.

Muri uru rubanza rwagejejwe bwa mbere mu rukiko rw'Umuryango w'Abibumbye rurumba izindi mu mwaka wa 1999, umucamanza yategetse ko Uganda igomba kwishyura izo ndishyi mu byiciro. Harimo miliyoni $225 z'indishyi zigenewe abafashwe ku ngufu, abana binjijwe mu gisirikare n'imiryango yapfushije ababo bagera ku 15.000. Urukiko rwagennye miliyoni $40 y'ibyangijwe n'intambara na miliyoni $60 y'umutungo kamere nka Diyama na Coltan rwemeza ko Uganda yacukuye mu ntara ya Ituri.

Uru rukiko rwari rwasabye ibihugu byombi ko byumvikana ku buryo bw'indishyi ariko Repubulika ya Demokarasi ya Kongo iza kugaruka mu 2015 ivuga ko ibiganiro byahagaze.

Icyemezo gifashwe n'uru rukiko rukemura impaka hagati y'ibihugu ni ntakuka kuko nta rundi rwego rw'ubujurire rubaho.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG