Uko wahagera

Imyuzure Yahitanye 23 mu Mujyi wa New York no mu Nkengero Zayo


Imihanda yo mu mujyi wa New York yuzuye amazi
Imihanda yo mu mujyi wa New York yuzuye amazi

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, imyuzure idasanzwe yahitanye abantu icyenda mu mujyi wa New York no mu nkengero zawo.

Imvura yaguye ejo guhera ku mugoroba ari nyinshi cyane. Urwego rushinzwe iteganyagiye rwatangaje ko amazi yuzuye hose ku rugero rwa santimetero hafi icyenda. Imihanda yahindutse nk'inzuzi zitemba. Imodoka zarengewe. Ibibuga by'indege n'imihanda ya gari ya moshi zigendera ku butaka no munsi y'ubutaka byose byaraye bifunze kugera uyu munsi ku manywa.

Bill de Blasio, meya wa New York, umujyi munini wa mbere wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, yatangaje ko ari imyuzure itarigeze ibaho mu mateka muri New York. Yatangaje ko ashyizeho amategeko yo mu bihe bidasanzwe, abwira abaturage be kuguma mu mazu.

Guverineri wa leta yose ya New York, umujyi byitiranwa urimo, na mugenzi we wa leta ya New Jersey baturanye nabo bashyizeho bene aya mategeko muri leta zabo zose. Iyo myuzure kandi yibasiye cyane umujyi wa Philadelphia wo muri leta ya Pennsylvania.

Imyuzure yahitanye abantu bane muri New Jersey, 12 mu mujyi wa New York, na babiri muri leta ya Maryland yegereye umujyi wa Washington, DC.

Iyi mvura idasanzwe muri aka karere kandi yasize abantu barenga 230,000 badafite amashanyarazi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG