Umuryango w’Abayisenga Emmanuel, umunyarwanda ukekwaho kwica umupadiri wa kiliziya gatolika witwa Olivier Maire mu majyepfo y’Ubufaransa, uramagana bimwe mu byamwanditsweho n’ibinyamakuru.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Sewabo Joseph Murasampongo utuye mu Bubiligi avuga ko Emmanuel Abayisenga yanyuze muri byinshi byamuhungabanije, ariko ko ntacyo yashoboye gukora ngo amugorore amaze gutwika Katedrali y’i Nantes umwaka ushize, kubera ko batavuganaga. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Londres mu Bwongereza, Murasampongo atangira amubwira icyo anenga byatangajwe.
Facebook Forum