Uko wahagera

Covid 19 Imaze Guhitana Abantu 798 Kuva Yandutse mu Rwanda


Guma mu Rugo Yakuweho mu duce dutandukanye mu Rwanda
Guma mu Rugo Yakuweho mu duce dutandukanye mu Rwanda

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yatangaje ko amashuri y’incuke n’abanza kugeza mu mwaka wa gatatu, azatangira kuwa mbere tariki ya kabili z'ukwezi kwa munani.

Ni icyemezo cyakurikiranye n’ikurwaho rya gahunda ya guma mu rugo yari yarashyiriweho umugi wa Kigali n’utundi turere umunani

Itangazo rya ministeri y’uburezi yasohoye inama y’abaministiri imaze kwemeza ko gahunda ya Guma mu rugo yari imaze iminsi 15 irangiye, rivuga ko abanyeshuri bazatangira ari abo mu mashuri y’incuke, n’icyiciro cya mbere cy'abanza.

Iyi ministeri itangaza ko aba banyeshuri bagiye gutangira, bazarangiza umwaka w’amashuri mu kwezi kwa cyenda.

Leta kandi yatangaje ko iki cyemezo kinareba abana bo mu mirenge 52 yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo, guhera tariki ya 26 z'uku kwezi. Itariki izakurirwamo ntiramenyekana.

Ministiri Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu, atangaza ko bagiye gufasha abana n’abarimu bari mu mirenge iri muri guma mu rugo, kugirango bazatangirane n’abandi.

Umubyeyi wavuganye n’Ijwi ry’Amerika, yumvikanishije ko iki cyemezo kibatunguye, nubwo ministeri y’uburezi ivuga ko ari ingengabihe yari imaze igihe yarasohoye.

Nubwo gahunda ya guma mu rugo yavuyeho mu duce twinshi tw'igihugu, ndetse imirimo inyuranye ikaba izongera gufungurwa guhera kuri iki cyumweru, ministeri y’ubuzima ivuga ko bidasobanuye ko icyorezo cyarangiye.

Guhera kuri iki cyumweru ubuzima muri Kigali no mu turere umunani twari twarashyizwe muri guma mu rugo burongera gusubira mu buryo, ariko abayobozi bagasaba abaturage kudahita birukira mu mihanda nta mpamvu igaragara kuko iki cyorezo ntaho cyagiye.

Umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubuzima Mpunga Tharcisse, arasaba abanyarwanda kuguma kwitwararika.

Nubwo hari ibikorwa bimwe na bimwe byafunguye, kugeza ubu hari ibindi bikorwa bitarafungurwa, birimo insengero, utubari, ndetse n’ibirori binyuranye kugeza ubu birabujijwe.

Imibare yaraye itanzwe na ministeri y’ubuzima, igaragaza ko abantu 798 aribo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu gihe cy’amezi 16 kimaze mu Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG