Uko wahagera

Akuma Gacunga Aho Imodoka Iri Ntikavugwaho Rumwe muri Uganda


Abashinzwe umutekano bacunga uko ibintu byifashe
Abashinzwe umutekano bacunga uko ibintu byifashe

Abatavuga rumwe na guverinema ya Uganda n’abayinenga, bamaganye umugambi wayo wo gushyira akuma mu modoka ivuga ko kazafasha kurwanya urugomo rwiyongera. Abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko ahubwo kazakoreshwa mu kugenzura impirimbanyi.

Abategetsi muri Uganda mu cyumweru gishize basinyanye amasezerano n’isosiyeti yo mu Burusiya, Joint-Stock Global Systems, kugirango izashyire mu modoka zose ziri mu gihugu, akuma ko kuzicunga.

Perezida Yoweri Museveni yavuze ko guverinema ishaka kugendera kuri tekinoliji yo mu rwego rwo hejuru nk’uko isosiyeti y’Ubushinwa yatanze za kamera, ako kuma kazashyirwa mu modoka kazafasha kurwanya no gukemura ibibazo by’urugomo.

Umugambi w’ako kuma waranenzwe cyane. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ubwo buryo bwo gucunga abantu benshi byaba ari ukwinjira mu buzima bwite bw’abantu hirengagijwe uburenganzira bwa bo. Banavuga kandi ko itegeko rya Uganda ritabyemera.

Abo babinenga barimo imiryango mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu hamwe n’abategetsi bo muri bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’isi, bashinje Perezida Yoweri Museveni gukoresha abashinzwe umutekano mu kwibasira abatavuga rumwe nawe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG