Uko wahagera

ONU Ivuga ko Imfashanyo z'Ibiribwa Zashize mu Ntara ya Tigreya


Semera ni umurwa mukuru w'intara ya Afar
Semera ni umurwa mukuru w'intara ya Afar

Umuryango w’abibumbye urasaba ko imihanda yose icishwamo imfashanyo z’ibiribwa ifungurwa mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru ya Etiyopiya.

Uyu muryango uvuga ko uhangayikishijwe n’ikibazo cy’inzara n’igabanuka ry’ibiribwa bitewe n’imihanda imaze iminsi ifunzwe nyuma y’uko imodoka z’ishami ry’uwo muryango ryita ku biribwa PAM zigabweho ibitero. Ibi byemezwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ububatabazi OCHA.

Amakamyo arenga 150 yikoreye ibiribwa n’izindi mfashanyo aparitse ahitwa Semera, ategereje ko ahabwa uburenganzira bwo kugemura ibyo biribwa no kwizezwa ko umutekano wayo urinzwe. Semera ni umurwa mukuru w’intara y’Afar ihana imbibe na Tigreya.

Imodoka za nyuma zikoreye imfashanyo z’ibiribwa ziheruka kugera i Mekele ku itariki ya 12 y’uku kwezi. OCHA ivuga ko izo mfashanyo zishobora kurangirana n’iki cyumweru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG