Uko wahagera

Kwirinda Covid-19 Byaranze Itangizwa ry'Imikino Olempike


Kabuhariwe mu mukino wa tenisi, Naomi Osaka, ni we watwaye urumuri rwo gufungura imikino Olempike
Kabuhariwe mu mukino wa tenisi, Naomi Osaka, ni we watwaye urumuri rwo gufungura imikino Olempike

Nyuma y’umwaka umwe imikino Oliyempike yagombaga kubera I Tokyo mu Buyapani isibutswe kubera icyorezo cya Virus ya corona, yimuriwe uyu mwaka aho uyu munsi kuwa gatanu habaye ibirori byo gutangiza iyi mikino. Ni ibirori bitari bimeze nk’ibyo mu mikino yayibanjirije ariko byari bibereye ijisho.

Iyo mikino yatangijwe ku mugaragaro kuri Sitade y’Igihugu. Ntabwo hari abantu benshi kuko muri sitade isanzwe yakira abantu babarirwa mu bihumbi, muri uyu muhango hagaragaye gusa abanyacyuhahiro 900 n’abandi bayobozi bacye kubera ingamba zafashwe zo kwirinda virusi ya corona. Ibi birori byo gutangiza imikino Olempike bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhuzwa n’amarangamutima.” Ni nsanganyamatsiko ishobora kuba ari imwe mu zibayeho mu mikino nk’iyi idasanzwe.

Umuyobozi wa Komite ishinzwe gutegura imikino Oliyempike, Hidemasa Nakamura, yavuze ko intera igomba kuba hagari y’umuntu n’undi ari metero 1 binashoboka ko zagera kuri ebyeri kandi buri wese akaba agomba kwambara agapfukamunwa igihe cyose.

Kugeza ubu mu bitabiriye iyi mikino Olempike, babagera ku 106 bipimishije basanzwemo virusi ya corona. Muri bo abenshi ni abakora imikino ngororangingo yo kwiruka, bumvikanye bavuga ko inzozi zabo zirangiriye aho. Ni mu gihe ariko abateguye iyi mikino bo bavuga ko umubare w’abanduye udateye ubwoba kuko ari muto.

Uretse ubwoba bwa virusi ya corona, ikindi kivugwa cyane muri iyi mikino ni uko ingengo y’imari yakoreshejwe yagiye hejuru cyane. Mu ntangiriro z’uyu mwaka uwari umuyobozi mukuru ushinzwe gutegura imikino Olempike yareguye kubera kurakara ku magambo yavuze ko abagore bavuga cyane. Muri iki cyumweru nabwo undi muyobozi wari ushinzwe ibirori byo gutangiza iyi mikino, Kentaro Kobayashi, yarirukanwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG