Uko wahagera

Igisasu Cy'Umwiyahuzi Cyahitanye Abantu 9 Muri Somaliya


Igisasu cyatezwe n’umwiyahuzi mu modoka cyahitanye abantu hafi 10 barimo abasivili abandi barakomereka hafi y’ibitaro, I Mogadishu, umurwa mukuru wa Somaliya.

Hussein Jim’ale, wabyiboneye yabwiye itangazamakuru ko yumvishe urusaku rw’igisasu nyuma azakubona imirambo hafi umunani y’abahitanywe nacyo kuri uyu wa gatandatu.

Inzego z’umutekano zavuzeko intego y’uwo mwiyahuze yari imodoka yari itwaye umuyobozi wa polisi muri Mogadishu Colonel Farhan Mohamud Oaroleh, wasimbutse icyo gisasu, nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa polisi Majoro Sadiq Aden Ali Doodishe..

Abakora mu nzego z’ubuzima bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuzeko umubare w’abazize icyo gitero ushobora kwiyongera.

Iki kibaye igitero cya kabili gikozwe n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab mu mujyi wa Mogadishu muri uku kwezi. Igiheruka cyahitanye abantu 10.

Uyu mutwe kugeza ubu ntabwo urigamba igitero cya none.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG