Uko wahagera

Abantu 43 Baburiwe Irengero Mu Nyanja Mediterani


Irimbi ry'abimukira bamaze gupfira mu nyanja ya Mediterani riri muri Tuniziya
Irimbi ry'abimukira bamaze gupfira mu nyanja ya Mediterani riri muri Tuniziya

Abimukira 43 ni bo bimaze kumenyekana ko baburiwe irengero nyuma yaho ubwato barimo burohamye mu nyanja ya Mediterani hafi y’inkombe ya Tuniziya.

Ayo makuru yemejwe n’ishyirahamwe ritabara imbabare Red Crescent ryo muri Tuniziya.

Abandi bantu 84 bari muri ubwo bwato barokowe.

Ubu bwato bwahagarutse buvuye mu mujyi wa Zuwara mu gihugu cya Libiya bwarimo abimukira baturuka muri Misiri, Sudani, Eritreya na Bangladeshi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG