Uko wahagera

BAL: Amakipe Zamalek na Monastrienne mu Mukino w'Igikombe


U.S Monastrienne yo muri Tuniziya ikina na Patriots yo mu Rwanda
U.S Monastrienne yo muri Tuniziya ikina na Patriots yo mu Rwanda

Ikipe Union Sportive Monastrienne yo muri Tuniziya imaze kubona tike yo gukina umukino wa nyuma w'irushanwa Basketball Africa League nyuma yo gutsinda Patriots yo mu Rwanda ku manota 87-46. Ni umukino yatsinze bitayigoye cyane.

Monastrienne izahura na Zamalek yo muri Misiri na yo yabonye itike imaze gutsinda Petro de Luanda yo muri Angola ku manota 89 kuri 71.

Umukino wa nyuma uzaba kuri iki cyumweru guhera i saa kumi n'imwe n'igice ku isaha y'i Kigali mu Rwanda. Uzabanzirirwaza n'undi wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza amakipe Patriots na Petro de Luanda, guhera i saa munani.

Uyu mukino tuzawubagezaho kuri FM 104.3 y'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda no ku rubuga rwacu rwa interineti www.radiyoyacuvoa.com.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG