Uko wahagera

Etiyopiya Yongeye Gusubika Amatora Rusange


Perezida wa Komisiyo y'Amatora ya Etiyopiya Birtukan Mideksa
Perezida wa Komisiyo y'Amatora ya Etiyopiya Birtukan Mideksa

Pererezida w'iyi komisiyo, umutegarugoli Birtukan Mideksa, yavuze ko kwigizayo amatora bitazarenza ibyumweru bitatu. Yasobanuye ko byatewe n'uko "kwigisha abazayayobora, gutunganya ibiro by'amatora, no kwandika abaturage bazatora, bitararangira." Komisiyo ye ivuga ko abaturage miliyoni 36 ari bo bamaze kwiyandikisha, kandi yiteze ko miliyoni 50 bandikwa.

Nyamara rero, nk'uko ibigo ntaramakuru mpuzamahanga bitandukanye bibyemeza, amatora yigijweho kubera ko amashyaka amwe n'amwe yavuze ko atazayajyamo biturutse ku mpamvu z'umutekano. Muri aya mashyaka harimo irikomeye ritavuga rumwe na leta, Oromo Federalist Congress, rigizwe ahanini n'abo mu bwoko bwa Oromo bwa mbere bufite abaturage benshi kurusha ayandi.

Etiyopiya yasubitse bwa mbere amatora rusange y'inteko ishinga amategeko, ari nayo avamo minisitiri w'intebe, yari kuba mu kwezi kwa 8 mu 2020, kubera icyorezo cya covid. Byateje intambara mu ntara ifite ubwigenge bucagase ya Tigreya, mu majyaruguru y'igihugu.

Icyo gihe, Tigreya yanze ko amatora asubikwa, yo irayakora. Guverinoma ya minisitiri w'intebe Abiy Ahmed yabibonyemo ko ari "ukwigomeka ku itegeko nshinga." Intambara iba ivutse ityo. No muri aya matora ateganyijwe mu kwezi kwa gatandatu gutaha, Tigreya ntizayajyamo.

Uretse Tigreya, leta ya Etiyopiya ifitanye ibibazo n'izindi ntara zitandukanye, zubakiye ku moko azituye, zishaka ubwigenge buruta ubwo zifite kugeza ubu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG