Uko wahagera

Canada: Intara ya Ontario Irasabwa Gukaza Ingamba Kuri COVID-19


Abarwayi ba Covid-19 bashobora kwikuba kabiri mu ntara ya Ontario mu gihugu cya Canada, keretse gusa guverinema ishyizeho itegeko ryo kuguma mu rugo, nk’uko itsinda ry’impuguke za guverinema y’iyo ntara zabitanzemo inama uyu munsi kuwa kane.

Uko ibintu byigaragaza ubu, imibare yerekana ko mu mpera z’uku kwezi kwa kane hazaba hari abantu 6,000 bazaba bandura ku munsi. Cyakora hashyizweho itegeko ryo kudasohoka ibyumweru bibiri cyangwa bine, rigashyirwaho mbere y’itariki eshanu z’uku kwezi, byatuma umubare w’abandura ugabanuka.

Iyo nama itanzwe nyuma y’uko abaganga barenga 150 bita ku bantu barembye, basohoye ibaruwa isaba abategetsi kugira icyo bakora bagahagarika inkubiri by’ubwandu muri iyo ntara ya Canada ituwe kurusha izindi.

Bavuze ko barimo kubona abantu bakiri bato ku mashini zibafasha guhumeka. Abenshi ni ababyeyi bafite abana abakiri ku ntebe y’ishuli. Baravuga ko babona umuryango wose winjiye mu cyumba cy’indembe. Muri iyo baruwa, abaganga baravuga ko barimo kwita ku barwayi banduriye Covid-19 ku kazi cyangwa bubahirije amabwiriza yose ariko bakajya hanze rimwe gusa bagiye guhaha ibyo kurya.

Mu gihe ubwoko bushya bwa virusi ya corona bwatangiye gukwirakwira muri iyo porovensi, umubare w’abarwayi ba Covid-19 mu byumba by’indembe wamaze kugera kuri 464. Uyu mubare uri hejuru y’uwabonetse ubwo icyorezo cya mbere cyari kiri hejuru. Byavuzwe n’umuyobozi w’urwego rw’ubuvuzi rwa Ontario, David Williams mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Imibare ihamya ko ubu abarwayi barembye cyane, ari abakiri bato aho 46 kw’ijana binjijwe ibitaro hagati y’itariki ya 15 n’iya 21 y’ukwezi gushize kwa gatatu bafite munsi y’imyaka 60 y’amavuko. Bavuye kuri 30 kw’ijana mu gihe cy’inkubiri yo mu kwezi kwa 12, nk’uko itsinda ry’impuguke ribivuga. Ikindi, ubu umubare w’abantu bakingirwa, uri hasi cyane mu bice byazahajwe na Covid-19 kurusha ibindi. Mu turere ubwandu buri hejuru, abaturage bagera mu 8 kw’ijana ni bo bahawe urukingo, ugereranyije na 13 kw’ijana bo mu turere turimo ubwandu buri hasi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG