Uko wahagera

ONU Isaba Anketi ku Nkongi Yahitanye Abimukira muri Yemen


Iyi nkongi y'umuriro yatewe n'ibisasu bya bombe
Iyi nkongi y'umuriro yatewe n'ibisasu bya bombe

Umuryango w’abibumbye wasabye ko hakorwa iperereza ku nkongi y’umuriro mu kigo cyari gicumbikiye abimukira yatumye benshi muri bo batakaza ubuzima bwabo.

Ibyo byasabwe n’intumwa yihariye y’uwo muryango muri Yemen Martin Griffiths. Ni nyuma y’uko umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch utangaje ko uwo muriro watangijwe n’abarwanyi b’umutwe w’abahouthi.

Human Rights Watch ivuga ko icyo kigo cyari gicumbikiye abimukira biganjemo abaturuka muri Etiyopiya. Abo bimukira bari bamaze iminsi bigaragambya bamagana ubucucike muri icyo kigo.

Bwana Griffiths yabwiye abagize inteko ishinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye ko uwo muriro wahitanye abantu benshi, naho abasaga 170 barakomereka.

Inyeshyamba z’abahouthi zishyigikiwe na Irani ni zo zigenzura ibice binini byo mu majyaruguru ya Yemen birimo n’umurwa mukuru Sanaa.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Etiyopiya ivuga ko amakuru ifite agaragaza ko abantu 43 ari bo baguye muri uwo muriro. Umuvugizi w’abahouthi we yavuze ko ibyabaye ari impanuka nk’izindi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG