Uko wahagera

Urupapuro rw'Inzira Ruzahabwa Abikingije Covid-19 mu Burayi


Abaturage ba Isiraheli berekana impapuro z'inzira zigaragaz ako bikingije virusi ya corona
Abaturage ba Isiraheli berekana impapuro z'inzira zigaragaz ako bikingije virusi ya corona

Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw'Ishami ry'Umuryango w'ibihugu by'ubumwe bw'Uburayi bwavuze ko buzashyiraho amategeko yemerera urwandiko rw'inzira abantu bamaze gukingirwa icyorezo cya virusi ya Corona cyangwa abipimishije bagasanga badafite iyo virusi, mu rwego rwo kubemerera gukora ingendo z'akazi cyangwa ubukerarugendo mu bihugu by'Uburayi.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa Komisiyo y'Umuryango w'ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi, Ursula Von der Leyen, yavuze ko kwiyandikisha bizatangira mu mpera z'uku kwezi bigatanga uburenganzira busesuye ku banyamuryango b'Ibihugu by'Uburayi bwo kongera kubaka ubukerarugendo.

Ubu burenganzira yise “Green Pass” mu Cyongereza cyangwa “Passe Verte" mu Gifaransa, bwanakoreshejwe kandi mu gihugu cya Isirayeli. Ni nk' ikimenyetso gishimangira ko uwaruhawe yikingije bushobora kumuha uburenganzira bwo kujya mu bice bikorerwamo imyidagaduro cyangwa muri za resitora.

Nubwo ariko bimeze gutyo, haracyari impaka, aho bamwe mu banyamuryango b' ibihugu by' Uburayi bavuga ko hakiri kare gutanga izi mpushya z'inzira. Aba basobanura ko hataramenyekana niba ubudahangarwa bw'izi nkingo bushobora gufasha kwirinda ikwirakwiza rya Virusi ya Corona. Hari n’abandi bavuga ko bidaciye mu mucyo kuba hari abemerewe kubona izi nkingo mu gihe hari abandi bagifite inzitizi. Iyo komisiyo ariko yavuze ko izareba uko yakwirinda ivangura ryabangamira abatarabona urukingo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG