Uko wahagera

Miliyoni 270 z’inkingo za COVID-19 Zitezwe ku Mugabane w’Afurika


People queue to be tested for COVID-19 at the Livingstone Hospital in Port Elizabeth, South Africa, Nov. 13, 2020.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe witeguye kwakira inkingo miliyoni 270 za virusi ya corona kandi wifuza ko zizatangwa mu buryo bungana.

Ku mezi abiri gusa, itsinda rigizwe n’ibihugu 55 by’Afurika, ryakoze ku buryo uwo mugabane w’isi wabona inkingo za COVID-19. Mu mugoroba w’ejo kuwa gatatu, iryo tsinda ryatangaje ko ryabigezeho.

Miliyoni 270 z’inkingo, ziri munsi gato ya kimwe cya gatanu cya miliyari 1 n’ibihumbi 500 abategetsi batekereza ko zikenewe kugira ngo bakingire abantu bagera muri 70 by’abatuye uwo mugabane w’isi, bityo bazagire ubudahangarwa.

Tyrone Seale, umuvugizi w’Afurika y’epfo akaba n’uwa Perezida Cyril Ramphosa wahoze ari umuyobozi w’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, avuga ko Perezida Ramaphosa yavuze ko kuva iki cyorezo gitangira, Afurika nk’umugabane w’isi, yibanze ku bufatanye ishyira ingufu mu gukorera hamwe. Avuga ko bagendeye ku ntego y’uko nta gihugu kigomba gusigara inyuma.

Uyu muvugizi Seale yasobanuye ko kubyumva gutyo, byatumye hakorwa ubukangura mbaga aho byashobokaga hose ku rwego mpuzamahanga, ariko ko hanatewe n’intambwe zihariye, kugira ngo haboneke inkingo zo gukoresha hifashishijwe ubushobozi buke bwa buri gihugu kigize umuryango.

Umuvugizi wa Leta y’Afurika y’epfo ntiyavuze igihe nyacyo inkingo za mbere zizabonekera. Yavuze ko miliyoni hafi 50 zizahagera hagati y’ukwezi kwa kane n’ukwa gatandatu, byitezwe ko azaba ari amezi atoroshye. Akavuga ko izindi miliyoni 270 z’inkingo zizaboneka mu mpera z’umwaka.

Inkingo zakorewe mu Buhinde, zizaturuka mu masosiyeti, Phizer n’AstraZeneca. Ibihugu bifite abaturage bakennye, ntibifite ubushobozi bwo kugura inkingo ku masoko nk’ubw’Afurika y’epfo, iri mu bihugu bigize itsinda ry’ubukungu G-20. Ibyo rero byatumye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ukora gahunda ya wo.

Seale yavuze ko uwo muryango urimo gukorana na Afreximbank, kugira ngo miliyari ebyiri z’inkingo zose hamwe, zatumijwe n’ibihugu biri muri uwo muryango zizabashe kuboneka.

Yanavuze ko hari ubufatanye bukomeye hagati y’uyu muryango na Banki y’isi yose kugira ngo ibihugu biwugize bizabashe kubona izindi miliyari eshanu z’amadolari yo kugura inkingo cyangwa kwishyura abazazizana nyuma yo kwishingirwa na Banki.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG