Uko wahagera

Facebook Yafunze Amakonti muri Uganda


Social Media Fake Activity
Social Media Fake Activity

Sosiyete Facebook yafunze amakonti ivuga ko ari aya leta ya Uganda. Isobanura ko guverinoma ya Uganda iyakoresha mu kuyobya abaturage muri iki gihe cy'amatora muri Uganda.

Amatora ya perezida wa Uganda azaba ejobundi kuwa kane w'iki cyumweru. Facebook yemeza ko amakonti y'iyi mbuga nkoranyambaga akoreshwa na minisiteri y'itangazamakuru ya Uganda yabaye umuyoboro wo kubeshya rubanda ko ibyo leta ivuga birebana n'amatora ari ukuri gusa kandi ko bikunzwe cyane.

Nyuma y'icyemezo cya Facebook, umuvugizi wa Perezida Museveni witwa Don Wanyama yatangarije ikigo ntaramakuru Associated Press cyo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika ko "ari ukwivanga mu matora ya Uganda." Ati: "Niba abantu bari bakibishidikanyaho ko amahanga yivanga mu matora yacu, noneho biboneye ubwabo ikimenyetso simusiga."

Abakandida 11 barapiganirwa umwanya w'umukuru w'igihugu cya Uganda. Barimo Perezida Museveni ubwe, ushaka manda ya gatandatu, n'umuririmbyi w'ikirangirire muri Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina ry'ubuhanzi rya Bobi Wine. Uyu n'abayoboke be bafunzwe kenshi, bya hato na hato, bari mu milimo ye yo kwiyamamaza.

Mu kwezi kwa 11 gushize, abantu 54 bishwe n'inzego z'umutekano bari mu myigaragambyo yo kwamagana ifungwa rya Bobi Wine.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG