Uko wahagera

USA: Abashyigikiye Trump Bigabije Capitol Baburizamo Imirimo y'Inteko


Aha bari basakiranye na polisi yita ku mutekano wa Capitol kuwa Gatatu tariki ya 6/1/2021
Aha bari basakiranye na polisi yita ku mutekano wa Capitol kuwa Gatatu tariki ya 6/1/2021

Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z'Amerika-Congress yaraye ibaruye bwa nyuma amajwi yavuye mu matora y'umukuru w'igihugu yo mu kwezi kwa 11 gushize.

Nk'uko amabwiriza Congress yemeje ku cyumweru gishize, ku italiki ya 3 y'uku kwezi, imilimo yayo, imitwe yombi iteranye, yatangiye saa saba y'amanywa ku isaha ya hano i Washington D.C., saa mbiri y'ijoro mu Burundi no mu Rwanda. Inama yari iyobowe na perezida wa Sena ari nawe visi-perezida wa Repubulika, Umurepubulikani Mike Pence.

Mike Pince yatangiye asoma ibyavuye muri Kolehi y'Abatora, leta ku yindi, akurikije uko zikurikirana ahereye ku nyuguti ya mbere y'amazina yazo. Ebyiri za mbere, Alabama na Alaska, ntizateye impaka. Zombi ni Perezida Trump wazitsinzemo. Ikibazo cyazamutse kuri leta ya gatatu, Arizona, Trump yatsinzwemo.

Abarepubulikani banze kwemera ko Joe Biden yayitsinzemo. Perezida w'inama, Mike Pence, yasanze bikurikije amategeko, kuko byariho umukono byibura w'umusenateri n'umudepite umwe-umwe, noneho imitwe iratandukana, ijya kubijyaho impaka. Abasenateri ni bo bagiye iwabo, kuko Congress yose yari iteraniye mu cyumba kinini cy'inama y'Umutwe w'Abadepite. Abadepite bo rero bagumye mu cyumba cy'inama cyabo.

Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Nancy Pelosi, ni we wayoboye impaka zabo. Naho perezida wa Sena, Mike Pence, ayobora iz'abasenateri. Hombi hose ariko ni mu ngoro imwe, nini cyane ya Congress. Buri muntu wese yari afite iminota itanu yo kuvuga icyo abitekerezaho, nta wundi umuvugiyemo.

Impaka zamaze akanya gato noneho abantu amagana, bakoraga imyigaragambyo yo gushyigikira Perezida Trump hanze y'ingoro ya Congress, bamena urugi n'ibirahuri by'amadirishya rw'ingoro y'inteko, bamwe binjiramo n'umujinya mwinshi, bambaye ingofero za Trump, bafite n'amabendera y'igihugu. Polisi ya Congress byarayirenze, inanirwa kubakumira, kugera no mu bice rubanda batemerewe kugera badafite uruhushya.

Muri icyo gihe, Perezida Trump yarimo yandika kuri Twitter anenga visi-perezida we, Mike Pence, adafite ubutwari bwo gukora akazi ke. Abashinzwe umutekano we, n'abashinzwe uwa Nancy Pelosi, nimero ya gatatu mu butegetsi bw'igihugu nyuma ya perezida na visi-perezidaba Repubulika, barabatwaye, bajya kubahisha ahandi hantu hatandukanye. Abagize Congress, nabo, inzego z'umutekano zarabasoye, zirabahungisha.

Mayor wa Washington D.C, umutegarugoli Muriel Bowser, yahise ashyiraho amategeko yo kudasohoka mu rugo mu murwa mukuru wose guhera saa kumi n'ebyiri y'umugoroba kugera saa kumi n'ebyiri mu gitondo. Nyuma yaho, Nancy Pelosi yasabye Mayor Bowser gutegeka igisilikali cy'umurwa mukuru, bita National Guard, gutabara inteko ishinga amategeko.

Umuntu umwe, w'igitsina gore, yarasiwe imbere mu ngoro ya Congress. Amakuru ya nyuma yatangajwe ni uko yitabye Imana nyuna ari mu bitaro. Abandi bakomerekeye mu myigarambyo yo hanze, barimo bahangana na polisi yakoresheje ibyuka biryana mu maso. Muri aba bakomeretse harimo n'abo mu nzego z'umutekano.

Abapolisi bari bambariye urugmba ku buryo bukomeye babohoje ingoro ya Congress nyuma y'amasaha ane yose yari imaze mu maboko y'abayoboke ba Trump.

Mu magambo make, habaye akaduruvayo k'akataraboneka ku ngoro ya Congress. Abashakashatsi n'abanyamakuru b'inararibonye bemeza ko ari ubwa mbere bibayeho mu mateka ya demokarasi ya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Mike Pence yatangaje ku mugaragaro kuri Twitter ko "gutera" inteko ishinga amategeko bidashobora kwihanganirwa. Ati: "Ababikoze bose bagomba kubiryozwa n'amategeko, akabahana yihanukiriye."

Joe Biden, watorewe kuzayobora igihugu muri iyi myaka ine iri imbere, yabwiye ijambo igihugu, avuga ko atari imyigarambyo ahubwo ari imyivumbagatanyo. Yasabye Perezida Trump kujya kuri televiziyo kugirango abwire abayoboke be kubohora ingoro ya Congress. Yarabikoze koko, gato nyuma yaho, ariko akomeza kuvuga ko yibwe amatora.

Abandi banyapolitiki benshi batandukanye, Abarepubulikani n'Abademokarate, bamaganiye kure ibyabaye kuri Congress. Barimo na perezida wa 43 wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, George W. Bush, Umurepubulikani wategetse igihugu imyaka umunani, kuva mu 2001 kugera mu 2009.Yavuze ko ibyabaye kuri Congress ari ikintu kiteje urukozasoni kandi kitagomba kwihanganirwa.

Abagiye mu myigaragambyo kuri Congress bari bahamagawe na Perezida Trump, wari wabasabye kujya kotsa igitutu abagize inteko ishinga amategeko kugirango bambure Biden intsinzi ye maze babe ari we bayiha. Yari yabasezeranyije ko aza nawe ubwe mu myigaragambyo yabo kubabwira ijambo. Byose byahagaze atarajyayo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG