Uko wahagera

Ingabo za Etiyopiya Zaba Zarakoze Ibyaha Byibasiye Inyokomuntu


Mekele ni umurwa mukuru w'intara ya Tigre muri Etiyopiya
Mekele ni umurwa mukuru w'intara ya Tigre muri Etiyopiya

Raporo nshya y’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, yasohotse uyu munsi kuwa gatanu ivuga ko, ingabo zishinzwe umutekano za Etiyopiya zishe abantu barenga 75 zikomeretsa hafi 200 mu bushyamirane bwo mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi bwakurikiye iyicwa ry’umuririmbyi wari ikirangirire.

Urugomo rwo mu kwezi kwa gatandatu n’ukwa karindwi rwabaye nyuma y’iyicwa rya Hachalu Hundessa, ijwi rye ryakunze kwumvikana mu myigaragambyo yamaganaga guverinema.

Uretse abo bantu barenga 75 bishwe n’abagera muri 200 bakomerekeye mu bushyamirane muri ayo mezi abiri, iyo raporo inavuga ko abandi bantu barenga mirongo itatu bakaswe imitwe, bishwe urubozo cyangwa gakururwa mu mihanda n’ababagabyeho ibitero mu bushyanirane bushingiye ku moko. Komiseri w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu muri Etiyopiya, avuga ko abantu 123 bose hamwe, biciwe mu bushyamirane bw’amoko butiyeze bubaho mu myaka myinshi yashize.

Uyu muryango uvuga ko urugomo hamwe n’ibitero byose byabaye, bifatwa nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Urwo rugomo rushingiye ku moko ni ikibazo gikomeye, minisitiri w’intebe Abiy Ahmed, wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ahanganye nacyo, kandi yarashyize imbere ubumwe mu gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG