Uko wahagera

Perezida Paul Biya Yishimiye ko Amahoro Yagarutse muri Kameruni.


Perezida wa Kameruni Paul Biya
Perezida wa Kameruni Paul Biya

Perezida Biya ejo kw’italiki ya 31 y’ukwezi kwa 12, ubwo yagezaga ijambo ku baturage, yavuze ko ubufatanye bushya bwabonetse hagati y’igisirikare n’abasiviri bwagize uruhare rukomeye mu kugeza amahoro mu ntara z’igihugu zivugwamo ururimi rw’icyongereza.

Muri iryo jambo ryatangajwe n’amaradiyo na televiziyo zoze zo mu gihugu, Perezida wa Kameruni Paul Biya, yavuze ko imyaka irenga 10, igihugu cye cyibasiwe n’ibitero bitandukanye bituruka hanze. Yavuze ko imirwano y’abashaka guhirika ubutegetsi mu gihugu gituranyi cya Repuburika ya Centrafurika, irimo gutuma abasivili bahazaharira, barimo abo ku mupaka w’uburasirazuba bwa Kameruni.

Perezida Biya yavuze ko n’ubwo ubushobozi bwo kugaba ibitero bw’umutwe wa Boko Haram, bwagabanutse ku buryo bugaragara, uwo mutwe ukorera muri Nijeriya, ukomeje kwibasira abasivili mu majyaruguru ya Kameruni, aho ubashimuta kandi hakaba hakomeje kuboneka ibitero bya bombe z’abiyahuzi.

Biya yavuze ko ahari umutekano mucye mu gihugu ari mu ntara z’uburengerazuba, aho abitandukanyije barwanira gushyiraho leta ivuga Icyongereza, mu gihugu kivugwamo ahanini ururimi rw’Igifaransa.

Kameruni yakunze kurega ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, harimo Leta Zunze ubumwe z’Amerika, gucumbikira abashyigikiye abitandukanyije bahungabanya igihugu.

Abitandukanyije basanga ijambo rya Biya ku mbuga nkoranyambaga ntacyo rivuze, kandi bavuze ko bazarwana kugeza bageze ku bwigenge.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG