Uko wahagera

Abantu 30 Baraye Bishwe muri Teritwari ya Beni muri Congo


Umujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Congo
Umujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Congo

Inyeshyamba zaraye zishe abantu 30 muri teritwari ya Beni, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi wa teritwari ya Beni, Donat Kibuana, n'umukuru wa sosiyete sivili yaho, Bravo Muhindo, batangarije ibigo ntaramakuru bitandukanye ko abaturage bo mu mudugudu wa Tingwe bigiriye mu mirima yabo, bitegura umwaka mushya, noneho inyeshyamba za ADF zirabatera.

Bamaze gutabara babaruye imirambo 30. Abaturage bamwe bishwe bunyamaswa baciwe imitwe. Bvuga ko inyeshyamba zashimuse n'abandi basivili, bataramenya neza umubare. Bravo Muhindo ashinja ingabo z'igihugu ko baziyambaje ariko zitinda gutabara.

Umutwe w'inyeshyamba za ADF ukomoka muri Uganda. Ariko wagize uburasirazuba bwa Congo indiri yawo. Mu mwaka ushize w'2020, ADF yishe abaturage barenga 800 muri ako karere, nk'uko Umuryango w'Abibumbye ubivuga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG