Uko wahagera

ONU Iramagana Iyicwa ry’Abana Bahanishwa Urupfu muri Irani


Michelle bachelet ni komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu
Michelle bachelet ni komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu

Komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, yamaganye yivuye inyuma iyicwa rya Mohammad Hassan Rezajee. Ni umwana wa kane byemejwe ko yishwe muri uyu mwaka twaraye dusoje wa 2020 mu gihugu cya Irani.

Razajee yari afite imyaka 16 y’amavuko. Yatawe muri yombi mu mwaka wa 2007, bivugwa ko yagize uruhare mu isogotwa ry’umugabo mu mirwano yari ihuriyemo abantu benshi. Umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Ravina Shamdasani, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ubwo Razajee yari afungiye mu bitaro, yahatiwe kwemera icyaha. Uwo muvugizi yemeza ko yakubiswe mu buryo bwose hakoreshejwe inkoni, amakofe n’imigereri, biba ngombwa ko yemera icyaha kandi yimwe serivisi z’ubuvuzi ku bikomere yakuye mu mirwano. Nyuma yaje gufungirwa ahantu ha wenyine, umuryango we udashobora kumugeraho, adafite umwunganira mu mategeko kandi buri gihe ajyanwa guhatwa ibibazo.

Shamdasani avuga ko Rezajee yamaze imyaka 13 ari ku rutonde rw’abahanishijwe igihano cy’urupfu. Akavuga ko umuryango we kuwa gatatu wabwiwe ko azicwa kuwa kane mu gitondo ni ukuvuga ejo hashize.

Ni umwana wa kane wishwe muri Irani, uyu mwaka nyuma yo guhanishwa igihano cy’urupfu kandi nk’uko imibare ibigaragaza, iki gihugu ni cyo cyishe abana benshi kurusha ibindikw’isi. Abandi bana byibura 84 bakoze ibyaha, ubu bategereje igihano cy’urupfu muri Irani.

Umuryango Amnesty International, urengera uburenganzira bwa muntu, uvuga ko abana 149 bishwe nyuma y’igihano cy’urupfu mu bihugu bitandukaye kuva mu 1990. Ibyo birimo Ubushinwa, Repuburika ya Demokarasi ya Congo, Irani, Nijeriya, Pakistani, Arabiya Sawudite, Sudani y’epfo, Sudani, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Yemeni.

Itegeko mpanabyaha rya Irani ryemera igihano cy’urupfu ku byaha bikomeye, ku bahungu bafite byibura imyaka 15 n’abakobwa bafite byibura imyaka icyenda y’amavuko. Kwica abana bakoze ibyaha, birabujijwe hakurikijwe itegeko mpuzamahanga kandi Irani igomba kubyubahiriza.

Komiseri mukuru w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Bachelet, ahamagarira abayobozi ba Irani, guhagarika kwica abana bahamijwe ibyaha no gusubiramo imanza zabo hakurikijwe itegeko mpuzamahanga rirengera uburenganzira bwa muntu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG