Uko wahagera

Umunyamakuru Phocas Ndayizera Yireguye bwa Nyuma mu Rukiko


Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka rwumvise imyiregurire ya nyuma ku bareganwa n’umunyamakuru Bwana Phocas Ndayizera na bagenzi be. Bararegwa ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi hakoreshejwe intambara. Ubushinjacyaha buheruka gusaba ko bose uko ari 13 bafungwa burundu. Bahakana ibyaha bagasaba kuba abere.

Bwana Martin Munyensanga urukiko rwahereyeho rumusaba kugira icyo avuga ku bwiregure bwe bwa nyuma yabwiye umucamanza ko kwemera icyaha bibera mu rukiko. Yasabye ko mu guca urubanza urukiko rwazashingira ku byo arubwira. Yavuze ko mu gihe ubushinjacyaha buvuga ko yemereye ibyaha mu nzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha atigeze abyemera ku bushake bwe.

Yibukije ko inzego z’umutekano zamufatiye I Nyabugogo aho yadoderaga inkweto mu gihe Patrick Niyihoze yari yamushyize ku rutonde rw’abo yagombaga gushakira akazi k’ubwubatsi. Icyaha cyo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, Bwana Munyensanga aragihakana. Avuga ko uwo mugambi wacuzwe n’ihuriro nyarwanda rya RNC riwunyuza muri Cassien Ntamuhanga nk’uko ubushinjacyaha bubivuga ariko ko atari aziranye na Ntamuhanga.

Uyu ubushinjacyaha bumurega ko yagombaga kuneka ahari hagenwe kuhaturikiriza ibisasu mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali. Ku gihano cy’igifungo cya burundu ubushinjacyaha bwamusabiye, aravuga ko kidakwiye kuko nta cyaha yakoze agasaba kurenganurwa agasubizwa mu muryango nyarwanda.

Kuri Mugenzi Venuste Mushimiyimana aregwa ko yari yarakodesheje inzu mu mujyi wa Kigali hazwi nko ku Gitikinyoni hagamijwe gucuriramo umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi. Uregwa arabihakana akavuga ko yabaga ku Gitikinyoni kuko ari na ho yakoreraga hafi y’akazi. Asobanura ko nta mafaranga yohererejwe na Cassien Ntamuhanga yo gukodesha iyo nzu. Avuga ko nta n’ubundi buryo bw’itumanaho yagiranaga n’uyu watorotse ubutabera. Icyaha cyo kuba icyitso mu gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda aragihakana agasaba kurenganurwa.

Umurongo w’abireguye none wari umwe na bagenzi be bireguye kuri iki cyaha. Abo ni Jean Claude Nshimiyumuremyi, Bosco Rutagengwa, Erneste Shiragahinda na Theoneste Ukurikiyimfura. Bose baribaza ukuntu baregwa kuba icyitso cy’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga kandi batari baziranye.

Kuri Rutagengwa, kuregwa icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi asanga bidakwiye. Mu magambo ye yabwiye urukiko ko ubutegetsi bushyirwaho n’Imana kandi bugakurwaho n’Imana. Muri ibyo byombi akavuga ko nta ruhare yabigiramo. Abaregwa bose basaba gutesha agaciro ibirego by’ubushinjacyaha n’ibihano bubasabira. Bose kandi bahakana inama ubushinjacyaha bubarega ko bayikoreraga kuri Chappelle ku musozi wa Jali bavugana na Ntamuhanga ku rubuga rwa Whatsapp. Bavuga ko bitari bushoboke kuko harinzwe.

Ubushinjacyaha bwari bwararangije gusobanura ibirego byabwo ku itsinda ryose no gutanga ibyifuzo byabwo bwongeye guhabwa ijambo rya nyuma. Bwavuze ko abireguye hari ibyo bavuze bidahuye n’ukuri. Bwahereye kuri Bwana Phocas Ndayizera buvuga ko we n’umwunganira Me Paul Ntare batanze ibisobanuro bitari byo ku majwi yumviswe mu rukiko. Burabikoma ko bayumvise by’igice bakayaha ibindi bisobanuro kandi bagombye kuyumva uko yakabaye. Ndayizera n’umwunganira bavuga ko amajwi yatanzwe nk’ibimenyetso asa n’icyo bise “Ikinamico”. Ariko ubushinjacyaha bukavuga ko bashaka guteza urujijo rutariho.

Ku kivuga ko Ndayizera yabajijwe mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha ku gahato atunganiwe mu mategeko bagasaba ko byateshwa agaciro. Umushinjacyaha bwana Michel Nshimiyimana asanga ibyo yasubije byagumana agaciro kabyo. Yasobanuye ko kunganirwa mu mategeko ari uburenganzira yemerewe icyarimwe n’ubushake bwe. Yavuze ko Ndayizera yemeye nta gahato kubazwa atunganiwe.

Ku bireba Eliakim Karangwa uregwa ko ari we wagombaga gukora uburyo bwo guturitsa ibisasu mu buryo bw’ikoranabuhanga rishingiye kuri telefone, umushinjacyaha yasabye ko urukiko rwazashingira kuri raporo y’abahanga ba gisirikare. Yavuze ko ibyo yireguza ko ibikubiye muri raporo bigaragaza ko byasaba kubaza gucomekeranya insinga ngo bibone guturika aho kwifashisha inziramugozi bitari ukuri.

Umucamanza yamenyesheje impande zombi ziburana ko uru rubanza rwagombye kuba rwararangiye ariko ko rwakunze kuzamukamo ingingo nyinshi zidasobanutse kandi zikurura ibibazo ari na yo mpamvu rwadindiye. Nk’aho ubushinjacyaha bwatangiriye bubarega nyuma bukaza guhindura inyito z’ibyaha. Bwavuze ko uretse inyito z’ibyaha zahindutse ibikorwa by’ibyaha byo bikiri bya bindi. Bwasabye ko mu bushishozi bw’urukiko rwazabiha inyito ikwiye.

Ubushinjacyaha burarega itsinda ryose ry’abantu 14 ibyaha bitatu. Gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga, gucura umugambi wo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba ndetse n’icyaha cyo kuba icyitso mu gukoresha binyuranyije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko byose bishingira ku bikorwa byo gushaka gusenya ibikorwa remezo hirya no hino mu gihugu bikozwe n’iri tsinda burega ko ryagombaga guturitsa ibisasu. Mu iburanisha riheruka abaregwa bose bwabasabiye gufungwa ubuzima bwabo bwose. Ariko barahakana ibyaha baregwa bagasaba kugirwa bere bagasubizwa mu muryango nyarwanda bavuga ko nta bimenyetso simusiga byashingirwaho bahamwa n’ibyaha.

Umucamanza yimuriye iburanisha ritaha ku itariki ya 08/02/2021. Ni bwo urubanza ruzapfundikirwa havugwa ijambo rya nyuma ku ruhande rw’abaregwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG