Uko wahagera

ONU Ivuga ko COVID Iroha mu Manga Abatuye Isi Miliyoni 32

Inama ya ONU ku buhahirane n’iterambere ivuga ko icyorezo cya COVID-19, cyagize ingaruka zikomeye ku bihugu 47 bitari byatera imbere, aho ubukungu bwa byo bwasubiye hasi ku gipimo bitigeze bigeraho mu myaka 30 ishize.

Raporo ya ONU y’uyu mwaka ku bukungu bw’ibihugu bitaratera imbere bihagije, iburira ko ubu, uko ibintu byifashe nta kizahinduka keretse gusa ibihugu bikennye kurusha ibindi bivuguruye ububasha bwabyo mu gushakisha umusaruro. Ikavuga ko ku kigereranyo, umutungo winjira mu rugo ushobora kuzagabanuka mu bihugu byibura 43 kuri 47 bitaratera imbere. Ibyo bikazatuma miliyoni 32 z’ababituye babaho mu bukene burengeje urugero.

Iyo raporo ya ONU, isanga ibihugu umunani: Bangladesh, Combodge, Etiyopiya, Laos, Myanmar, Nepal n’u Rwanda, byarahinduye imikorere yatumye bibasha kongera umusaruro, ubukungu bumera neza. Ivuga ko ibihugu bikiri inyuma mw’iterambere ku mugabane w’Aziya, byongereye ubushobozi bwabyo mu bijyanye n’inganda, ubu zibarwaho umusaruro mbumbe wa 19 kw’ijana, zikanatanga akazi kuri 12 kw’ijana.

Ibyo ariko, iyo raporo yerekana ko bitavugwa ku bihugu byo muri Afurika bikiri inyuma ndetse no kuri Haiti. Ku bijyanye n’inganda muri ibyo bihugu, iyo raporo isanga ntacyahindutse, ko umusaruro mbumbe uri ku 9 kw’ijana kandi zitanga akazi kuri 5 kw’ijana gusa.

Inama ya ONU ku buhahirane n’Iterambere, isaba umuryango mpuzamahanga gushora imali no gushyigikira ibihugu bikiri inyuma mw’iterambere mu bikorwa byabyo byo kongera kwiyubaka mu rwego rw’ubukungu

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG