Uko wahagera

Abacukura Zahabu Bafite Ubwoba ko Urugomo Rwakongera Kwaduka


Ubwo ingamba za guma mu rugo zigenda zoroshywa buhoro buhoro, bamwe mu bakora muri urwo rwego rw’ibijyanye na zahabu bafite ubwoba ko urwo rugomo ruzongera kubura.

Urugomo mu bijyanye na mine za zahabu rwahitanye abantu amagana mu 2019 no mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 nk’uko raporo iheruka y’umuryango mpuzamahanga wigenga, udaharanira inyungu kandi utabogamiye kuri Leta wiyemeje gukumira no gukemura ibibazo by’ubushyamirane butwara ubuzima bw’abantu “International Crisis Group” ubivuga.

Urwo rugomo rwatangiriye mu bacukura zahabu bayirwanira ubwabo cyangwa bayirwanira n’uduco tw’abanyarugomo babashyira imbunda ku gahanga.

Zimbabwe ikura amadovize muri zahabu. Igihugu kirizera ko kuyicukura bizafasha kuzahura ubukungu nyuma ya guma mu rugo kubera COVID-19. Kazembe Kazembe, minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu, harimo na Polisi, avuga ko guverinema itazihanganira ubushyamirane mu rwego rwa mine.

Kazembe agira ati: “Nihagira ikintu kiba mu bijyanye n’ibyo, twiteguye cyane guhangana nacyo nk’uko twagiye tubigenza. Ariko turatekereza ko nta bikorwa nk’ibyo binyuranyije n’amategeko bizaba”. Turasaba rwose abacukura mu buryo ba gakondo, kwubaha amategeko bakayakurikiza”.

Yongeyeho ko urugomo rwagabanutse cyane muri uyu mwaka kuva hashyizweho ingamba zo guhangana kuri COVID-19. Akavuga ko urugomo rutagarutse kuva mu kwezi kwa munani aho ingamba za guma mu rugo zitangiriye kugenda zoroshywa.

Raporo y’umuryango “The International Crisis Group” ivuga ko Zimbabwe ishaka kugumisha ibintu uko biri—igabanya inyerezwa rya Zahabu rinyaga igihugu umutungo utubutse. Uyu muryango uvuga ko guverinoma igomba guha amakoperative akora ubucukuzi amategeko ayagenga, ikanishyura abatunganya Zahabu ikiguzi giteganyijwe kw’isi.

Uwo muryango ugasanga ari muri ubwo buryo, Zahabu ya Zimbabwe izongera uburyohe mu bukungu bw’igihugu bugerageza kwisubira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG