Ubuyobozi bw’abanyepalestina buramagana umugambi w’igihugu cya Malawi wo gufungura ambasade i Yeruzalemu. Uramutse utungaye cyaba ari igihugu cya mbere cyo ku mugabane w’Afurika kibigezeho.
Umuyobozi w’Abanyepalestina Mahmoud Abbas yaraye yohereje intumwa muri Malawi gusaba Perezida Lazarus Chakwera kureka uwo mugambi, avuga ko urenga ku mwanzuro wa ONU ku bijyanye n’ubutaka bumaranirwa.
Avugana n’abanyamakuru i Lilongwe nyuma yo gushyikiriza Perezida Chakwera ibaruwa yamagana ifungurwa ry’ambasade ya Malawi i Yeruzalemu, intumwa y’Abanyepalestina, madame Hanan Jarrar, yavuze ko icyemezo cya Malawi giteye impungenge zirengeje urugero.
Jarrar yagize ati: “Iki ni ikibazo cy’ubusugire bw’igihugu, ni ikibazo cyo kurenga kw’itegeko mpuzamahanga no kurenga ku mbibi mpuzamahanga mu bijyanye n’imiterere ya Yeruzalemu”.
Ibaruwa ya Perezida w’Abanyepalestina Mahmoud Abbas yasabaga Perezida Chakwera kongera gusuzuma imigambi ya Malawi mu bijyanye n’Ambasade i Yeruzalemu. Isirayeli, ifata uyu mujyi nk’umurwa mukuru wayo, ariko Abanyepalestina bashaka ko uburasirazuba bwa Yeruzalemu, bwatwawe bunyago mu 1967 mu ntambara yo mu burasirazuba bwo hagati, bwazaba igice cya leta ya Palesitina.
Jarrar yavuze ko Yeruzalemu, ikiri ubutaka bumaranirwa kandi ikintu cyose cyashaka guhindura imiterereye y’uwo mujyi, cyaba kirenze ku mwanzuro 476 wemejwe n’inteko ishinzwe umutekano kw’isi ya ONU mu 1980,wongeye kwemezwa n’umwanzuro 2334 wo mu 2016.
Jarrar yakomeje agira ati: “Malawi yagombye kuba hamwe n’umuryango mpuzamahanga. Ntiyagombye guhitamo uruhande rutari rwo mu mateka. Malawi, ntiyagombye guhitamo gukurikira leta y’Aparteid”.
Ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika na Gwatemala ni byo bihugu byonyine bifite ambasade i Yeruzalemu.
Perezida Chakwera yatangaje bwa mbere icyemezo cya Malawi cyo gufungura ambasade i Yeruzalemu mw’ijambo yagejeje ku baturage mu kwezi kwa cyenda, bikongeza impaka mu banyamalawi.
Chakwera aherutse kubwira inteko ishinga amategeko ko Malawi ari leta yigenga kandi ko icyemezo cyayo kidashobora guhindurwa n’igihugu cy’amahanga cyangwa ikigo runaka.
Nyuma yo gutanga ibaruwa, Jarrar yavuze ko adashobora kubwira Chakwera uruhande afata kuri ikibazo.
Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida yagaragaje neza aho ahagaze1989, ko Malawi yemera leta ya Palestina. Ntacyo yahishe kuri ibi kandi yavuze ko ashimishijwe n’imikoranire nk’iyi. Arashima ibaruwa yoherejwe na Perezida Mahmoud Abbas. Azabisuzuma hanyuma babiganirare hagati yabo”.
Sheriff Kaisi impuguke mu bya politiki wigisha muri kaminuza mpuzamahanga y’i Blantyre yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Malawi yagombye kubisuzumana ubushishozi kugirango itazafatirwa mu bushyamirane hagati ya Isiraheli n’Abanyepalestina mu mpaka zishingiye ku butaka.
Kaisi yagize ati: “Turavuga ko hagombye gushyirwaho ambasade, ariko se kuki itashyirwa i Tel Aviv? Kubera ko urebye ku ruhande rwa Isiraheli, wasanga ko ibihugu byinshi bifite ambasade zabyo i Tel Aviv zitari i Yeruzalemu ku buryo bwihariye. Aha rero niyo mpamvu, tuvuga tuti “kuki Malawi yishyira mu nguni y’impfungane”? Iki kibazo ni ikibazo cyerekeye umutekano. Kubera ko igihe ugiye mu karere karimo intambara, ntakabuza witege ko icikamo ibice ry’ako karere nawe rizakugeraho.” Kaisi yavuze ko Perezida Chakwera, yagombaga kuba yaragishije inama abantu batandukanye mu gihugu hose mbere y’uko afata icyemezo cye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Malawi, Eisenhower Mkaka, ubu ari mu ruzinduko mu gihugu cya Isirayeli, yumvikanisha umugambi wa Malawi wo gufungura ambasade i Yerusalemu mu mwaka utaha
Facebook Forum