Uko wahagera

Imyigaragambyo Yamagana Ubufaransa mu Bihugu by'Abayisilamu


Aha ni muri Bangladeshi
Aha ni muri Bangladeshi

Abantu ibihumbi n'ibihumbi bari mu myigaragambyo hirya no hino ku isi mu bihugu by'Abayisilamu bamagana Ubufaransa.

Uturutse muri Mali ukagera muri Bangladesh unyuze mu Burusiya, uvuye muri Pakistani n'Afuganistani ukagera muri Palestina unyuze muri Libani, basohotse mw'isengesho ryo kuwa gatanu, batwitse amabendera y'Ubufaransa n'amashusho ya perezida wabwo, Emmanuel Macron. Mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo hagati na Turkiya, ibigurishwa byose bikomoka mu Bufaransa byakuwe mu mangazini no mu masoko.

Mu murwa mukuru wa Bangladesh, abantu ibihumbi 50 bagendanaga ibyapa byanditseho ngo "Ubufaransa nibureke ivangura n'urwango ku Bayisilamu." Muri Afuganistani, umuyobozi w'umutwe wa Kislamu witwa Hezb-i-Islami, Gulbuddin Hekmatyar, yiyamye Perezida Macron, ngo "nadashobora guhagarika itotezwa ry'Abayisilamu, bazatangiza intambara ya gatatu y'isi, kandi Ubulayi ni bwo buzaba ari nyirabayazana wayo."

Intandaro y'iyi myigaragambyo ni icyemezo Macron yatangaje ko agomba kurengera uburenganzira bwo kugaragaza icyo utekeza, birimo n'ibishushanyo bya Mahomet, Abayisilamu bemera ko ari Intumwa y'Imana.

Uretse imyigaragambyo, umugabo ukomoka muri Tuniziya, umaze igihe gito mu Bufaransa, ejo yiciye abantu batatu akoresheje icyuma mu kiliziya gatulika mu mujyi wa Nice, mu majyepfo y'Ubufaransa. Ejo kandi, umuntu yateye "consulat" y'Ubufaransa mu mujyi wa Jeddah, muri Arabiya Sawudite, akomeretsa umuzamu, nawe akoresheje icyuma.

Ariko kuri Mohamed Mokhtar Gomaa, minisitiri ushinzwe iby'amadini mu Misiri, mu nyigisho yatanze mu musigiti mu isengesho ryo kuwa gatanu ryatambukaga no kuri televiziyo ya leta, "urukundo rw'Intumwa y'Imana ntirwemera ubwicanyi, kwangiza ibintu, cyangwa kurwanya shitani nawe ukora nka shitani."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG