Uko wahagera

Bamwe mu Bakandida Bamaganye Ibyavuye mu Matora ya Tanzaniya


Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzaniya ntibemera amajwi ya mbere yavuye mw’itora agaragaza ko ishyaka rya Perezida John Magufuli riri imbere.

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi baravuga ko itora ritemewe n’amategeko kubera ubumamyi bw’amajwi busesuye bwaribayemo. Tundu Lissu umwe mu bakandida ku mwanya wa perezida, yahamagariye umuryango mpuzamahanga kutemera amajwi yavuye mw’itora ryo kuwa gatatu.

Umunsi umwe nyuma y’uko abanyatanzaniya batoye, abanyepolitiki bavuze ko batemera uburyo amatora yakozwe.

Uwo munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Tundu Lissu, yabwiye abanyamakuru ejo kuwa kane, i Dar-es-Salaam ko nta kintu na kimwe cyagenze neza mu bijyanye n’amajwi, ahamagarira amahanga kugira icyo abikoraho.

Lissu yaragize ati: “Turasaba abantu bacu gufata iki kibazo mu biganza byabo binyuze mu mahoro, mu bikorwa bihuza imbaga kandi bya demokarasi hamwe n’imiyigaragambyo. Turasaba akarera n’amahanga by’umwihariko umuryango w’Afurika yiyunze. Turasaba abo bose bohereje indorerezi muri iri tora, kuricunga no kutemera amajwi yarivuyemo bitanyuze mu mategeko”.

Umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi na guverinema yari yavuze ko atazagira icyo avuga kuzageza amajwi yose amaze kubarurwa.

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora y’igihugu cya Tanzaniya (NEC) Semistocles Kaijage, yahakaye amakuru avuga ko hari impapuro zari zatoreweho mbere mu dusanduku, avuga ko ari ibinyoma kandi agira inama abaturaye yo kutabyitaho.

Amajwi ya mbere agaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi CCM riyobowe na Perezida John Magufuli rifite amenshi mu majwi.

Impuguke Absalom Kibanda usesengura ibya politiki, avuga ko n’ubwo hakiri kare cyane kugirango havugwe ibyerekeye intsinzi y’ishyaka iri ku buyobozi, ngo byaba ari n’intangiriro mbi n’ikimenyetso kibi ku bahanganye n’ubutegetsi. Avuga ko ibyo bikomeje, wazasanga igihugu gifite amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi y’intege nke mu matora ataha y’abadepite, agereranyije n’uko byari byifashe mu myaka itanu cyangwa icumi yabanje.

Amajwi ya nyuma yitezwe uyu munsi kuwa gatanu

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG