Uko wahagera

Koreya ya Ruguru Yasabye Imbabazi Koreya y'Epfo


Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un
Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un

Mu gikorwa kidasanzwe, Koreya ya Ruguru yasabye imbabazi nyuma yo kwica umuyobozi w'umusivili wo muri Koreya y'Epfo hafi y'inyanja y'urugabano rw'ibyo bihugu. Izo Mbabazi zagabanije ubukana bwashoboraga kutera intambara mu kigobe cya Koreya.

Ejo kuwa Kane igisirikare cya Koreya y'Epfo cyashinje icya Koreya ya Ruguru kwica kirashe kigahita gitwika umurambo w'umuyobozi wo muri icyo gihugu wari ugerageje guhungirayo.

Koreya y'Epfo ivuga ko uwo muturage wayo yishwe bunyamaswa atsinzwe mu nyanja agerageza kwambuka. Ivuga ko bamumisheho urusasu nyuma bakamuminjagiraho peteroli bakamutwika.

Koreya y'Epfo yavuze ko Koreya ya Ruguru igomba kubisabira imbabazi, none byniko byagenze. Abinyujije mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa gatanu Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yavuze ko 'ababajwe cyane' n'icyo gikorwa 'kibi' 'kitari gikwiriye kubaho'.

Uwo muturage wa Koreya y'Epfo w'imyaka 47 yaburiwe irengero kuwa Mbere mu bwato bukora irondo bwari mu birometero 10 ugana ku rugabano rw'ibyo bihugu mu nyanja.

Koreya ya ruguru yemera ko yamwishe koko ariko igahakana ko itamutwitse ahubwo ko yatwitse umupira wo mu mazi yaziyeho mu buryo bugendanye n'amabwiriza yo kwirinda Virusi ya Corona.

Bivugwa ko Koreya ya Ruguru yatanze amabwiriza yo kurasa no kwica aho ari ngombwa mu gihe byaba bigendanye no gukumira virusi ya Corona ngo itinjira mu gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG