Uko wahagera

Mu Bwongereza 80 Ku Ijana Bikekaho Covid 19 Ntibishyira mu Kato


Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko mu Bwongereza abantu 80 ku ijana bafite ibimenyetso bya Covid 19 cyangwa bafite aho bahuriye n'abo yagaragayeho, badakurikiza amabwiriza yo kwishyira mu kato.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatanu n'ikigo cy'Ubwongereza gishinzwe Ubuzima na kaminuza ya King's College London, bugaragaza ko mu minsi irindwi ishize, mu bantu bavuze ko bafite ibimenyetso bya virusi ya Corona, 18.2 ku ijana ari bo bonyine bakurikije amabwiriza yo kwishyira mu kato.

Mu bavuze ko biyumvaho ibimenyetso kandi, 11.9 ku ijana ni bo bipimishije. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu bantu 30,000 babajijwe, abagerara ku 15,000 bonyine ari bo bashoboye kumenya ibimenyetso bya virusi ya Corona.

Dr. James Rubin ukuriye ikigo cy'ubushakashatsi cya kaminuza ya King's College mu Bwongereza yatangaje ko impamvu nyamukuru ituma abantu batubahiriza aya mabwiriza ar'uko bahangayikishijwe no gushaka ibibatunga.

Muri iki cyumweru ubwongereza bwashyizeho igihano cyo gucibwa Amadolari y'Amerika agera ku 12,780, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 12 n'igice uyavunje mu manyarwanda, ku badakurikiza amabwiriza ya 'guma mu rugo'. Cyakora

Leta y'Ubwongereza itanga inyunganizi ya buri kwezi y'agera kuri $640 ni ukuvuga arenga ibihumbi 600 uyavunje mu manyarwanda ku bahembwa make cyangwa batakaje akazi kubera ikiza cya Covid 19.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG