Uko wahagera

Perezida Trump w'Amerika Yashinje Ubushinwa Guteza Covid-19


Perezida Trump ageza ijambo ku nteko rusange ya ONU ya 75 kuri videwo.
Perezida Trump ageza ijambo ku nteko rusange ya ONU ya 75 kuri videwo.

Mu ijambo perezida w’Amerika Donald Trump yashyikirije inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ya 75 kuri uyu wa kabiri, yawusabye kubaza Ubushinwa iby’icyorezo cya virusi ya corona.

Ni ijambo ry’amashusho yafatiwe mu biro bye, aho Perezida Trump yashinje Ubushinwa gukongeza virusi ya corona mu isi. Abantu miliyoni 31 ni bo bamaze kwandura iyi virusi mu gihe abasaga ibihumbi 965 bamaze guhitanwa na yo kw'isi.

Perezida Trump yavuze ati «iki cyorezo kicyaduka, Ubushinwa bwahagaritse indege ziva mu mahanga ariko burareka indege ziva mu gihugu zirakomeza kugira ngo bakwirakwize virusi mu isi. Icyo gihe guverinema y’Ubushinwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, babeshye isi ko nta gihamya y’uko umuntu wanduye iyi virusi yayanduza undi. Biterwa n’uko OMS yabaye igikoresho cy’Ubushinwa. »

Perezida w’Amerika yahagaritse inkunga igihugu cye cyahaga OMS, avuga ko yo n’Ubushinwa byabeshye ko umuntu utaragaragaza ibimenyetso adashobora kwanduza abandi.

Mwarimu Julian Ku wigisha amategeko muri kaminuza ya Hofstra, mu mujyi wa New York, avuga ko «ari bwo bwa mbere perezida w’Amerika anenze Ubushinwa mu nteko rusange ya ONU ku kigero Trump abikozeho. Mu kuvuga ko Ubushinwa ari bwo nyirabayazana no kuvuga ko ari virusi y’Ubushinwa, Trump agamije gusaba ibihugu byose gushyira hamwe mu kuryoza Ubushinwa ingaruka z’iki cyorezo.»

Mwarimu Ku yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ijambo rya Trump rishobora kwemeza uwo ari we wese muri ONU agafata ingamba zishoboka zose kandi bishobora gutuma isi yose yotsa Ubushinwa igitutu kugira ngo bufashe mu iperereza rigamije kumenya imvano nyayo y’iki cyorezo.

Ku rundi ruhande, perezida w’Ubushinwa Xi Jinping we yavuze ko amagambo yose ya politike kuri iki cyorezo adakwiye guhabwa agaciro. Ahubwo k ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS ari yo yayobora ibikorwa byose byo gushakira iyi ndwara umuti.

Amerika ni cyo gihugu cyashegeshwe cyane na virusi ya corona. Hamaze gupfa abasaga ibihumbi 200 mu gihe abanduye bo bakabakaba miliyoni 7 nk’uko kaminuza ya Johns Hopkins ikusanya amakuru kuri iki cyorezo ibitangaza.

Uburyo perezida Trump yitwaye mu guhangana n’iki cyorezo bwanenzwe n’abatari bake harimo n’abahoze ari abategetsi muri manda ye. Trump we ashimagiza ibikorwa byo guhangana n’iki cyorezo avuga ko ari bwo bukangurambaga bwashyizwemo imbaraga kuruta ubundi kuva intambara ya kabiri y’isi irangiye. Yabwiye Inteko rusange ya ONU ko ‘Amerika izatanga urukingo, ikanesha iyi virusi maze ikinjira mu bihe bishya by’iterambere n’amahoro bitigeze bibaho. »

Iki cyorezo cyahinduye uburyo bwari busanzwe aho abakuru b’ibihugu na za guverinema bahuririraga i New York buri wese agatanga ubutumwa bwe imbonankubone.

Mu ijambo rye kandi Trump yakomeje ku ruhare igihugu cye cyagize mu kuzahura imikoranire n’ibihugu bya Serbiya na Kosovo ndetse no gusubiza mu buryo umubano wa Isiraheli na Bahrein kimwe na Leta ziyunze z’Abarabu.

Bwana Trump yanakomoje ku birimo gukorwa n’ingabo z’Amerika mu guhosha intambara muri Afuganistani kuva mu 2001. Yavuze ko hari gahunda yo kugabanya abasirikare bikazagera mu kwezi kwa 11 hagasigarayo abatarenga 4500.

Perezida w'Amerika, Trump, yavuze ati « ubu tuvugana, Amerika irashaka ko intambara yo muri Afuganistani irangira, kandi turimo gucyura abasirikare bacu. Turimo kurangiza inshingano zacu nk’abashakamahoro. »

Mu bindi yavuze Perezida w'Amerika, Trump yongeye gushimangira ibihano yafatiye Irani kubwo kutubahiriza amasezerano yo mu 2015 ajyanye no guhagarika icurwa ry’ibitwaro kirimbuzi.

Ibindi bihugu byashyize umukono kuri aya masezerano ntibyemeranya n’Amerika bivuga ko kuva Trump yivana muri ayo masezerano mu 2018, idashobora gukoresha amasezerano yivanyemo n’ibihano byemejwe n’akanama ka ONU gashinzwe amahoro ku isi.

Icyarushijeho kuba kibi ni uburyo Perezida Trump aba ashaka gushyira imbere inyungu z’Amerika kuzirutisha iz’ibihugu bihugu kandi yagiye abigarukaho no mu zindi nama zabanje. Perezida w'Amerika yasoje ijambo rye agira ati «mu myaka myinshi ishize, hari amajwi adashinga yumvikanye yizeza ibisubizo bidashoboka; bagashaka kugendera ku muvuduko w’abandi ariko basyigingiza abaturage babo. Ariko ntiwagera ku mikoranire n’ibindi bihugu utabanje kwita ku baturage bawe uko bikwiye. »

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG