Uko wahagera

USA: Gusimbura Juji Ginsburg Byahindutse Iturufu y'Itora rya Perezida


Juji Ruth Bader Ginsburg
Juji Ruth Bader Ginsburg

Perezida Donald Trump kuri uyu wa mbere yatangaje ko yagabanyije umubare w’abakandida ku mwanya w’umucamanza mu rukiko rw’ikirenga kugera ku bantu batanu kandi azatangaza ugomba gusimbura nyakwigendera Madame Ruth Bader Ginsburg muri abo bitarenze kuwa gatanu cyangwa kuwa gatandatu w’iki cyumweru.

Perezida Trump yavuze ko azagena umugore kuri uwo mwanya ndetse atangaza amazina 3 mu bo yatoranyije ari bo Amy Coney Barrett, Barbara Lagoa ndetse na Allison Jones Rushing, abacamanza batatu yashyize mu myanya mu rukiko rw’ubujurire mu myaka ya vuba.

Icyakora yirinze gutangaza amazina y’abandi babiri bari kuri urwo rutonde mu kiganiro kiramubuye ku birebana n’uwo mwanya wo mu rukiko rw’ikirenga ndetse n’izindi gahunda mu kiganiro Fox & Friends cya televiziyo ya Fox News.

Yamagana ibyari byatangajwe na mukeba we wo mu ishyaka ry’abademokarate bazahanganira mu matora yo ku itariki ya 3 y’ukwezi kwa 11 k’uyu mwaka, Joe Biden wahoze ari Visi Perezida wari wavuze ko uzatsinda ayo matora ari na we uzagena ugomba kujya muri uwo mwanya amaze kurahizwa mu kwezi kwa mbere.

Perezida Trump yavuze ko Sena izakora itora ryo kwemeza uwo azaba yagennye mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu, ubu abura ibyumweru 6 ngo abe. Uyu muyobozi w’Amerika yavuze ko nta buryo abademokarate batari kwihutira kugena ujya muri uwo mwanya wo mu rukiko rw’ikirenga iyo baza kuba ari bo bafite intebe y’umukuru w’igihugu n’ubwiganze muri Sena nk’uko bimeze ubu ku ba Repubulikani.

Bwana Trump yavuze ko azatangaza uwo yagennye nyuma y’imihango yo gushyingura kuri umurambo Ruth Bader Ginsburg, umucamanza rurangiranwa witabye Imana kuwa gatanu ushize afite imyaka 87 azize uburwayi bwa kanseri yari amaranye igihe kirekire.

Naho Perezidante w’inteko nshingamategeko-umutwe w’abadepite Nancy Pelosi we yavuze ko umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Madame Ginsburg mu ngoro y’inteko nshingamategeko uzaba kuwa gatanu.

Kuri uyu mwanya wo mu rukiko rw’ikirenga, perezida Trump aramutse atoranyije undi mucamanza ushyigikiye ko imico idahinduka cyane, uwa gatatu nyuma y’aho sena yemeje abandi 2 yari yagennye mbere muri urwo rukiko, yaba akuyeho agahigo kari gasanzwe k’ubwiganze bwabo ka 5-4 muri urwo rukiko rukuru rw’igihugu bakaba 6-3.

Ayo mahitamo mashya, byitezwe ko abanyapolitiki b’abanyapolitiki batsimbaraye ku muco gakondo barayishimira, ariko kandi agatera impungenge ku ruhande rw’abaharanira impinduka. Kuri abo, ashobora kugira ingaruka zatinza bimwe mu byo baharanira, nk’itegeko ryemera gukuramo inda muri Amerika, ibijyanye n’abimukira, ubuvuzi, uburenganzira bwo gutora, gushyiraho amabwiriza akumira mu bijyanye no gutunga imbunda, umudendezo mu by’imyemerere, ndetse n’urundi ruhuri rw’ibibazo ho igisekuru kirenga.

Perezida Trump yavuze ku buryo abo batatu yatoranyije bakiri bato-Barrett w’imyaka 48 na Lagoa w’imyaka 52, avuga ko buri umwe muri abo ashobora gukora mu rukiko kugera mu myaka ibarirwa muri mirongo. Agerageza gutaka abo yahisemo, Prezida Trump yagize ati: “Bose ni abahanga cyane. Kandi bose bujuje ibisabwa.

Igikorwa cyitezwe cya Prezida Trump cyo gushyiraho umucamanza mu rukiko rw’ikirenga cyatangiye gukurura impaka ndende za politiki mu murwa mukuru w’Amerika, Washington. Kugeza ubu haribazwa niba icyo gikorwa cyaba mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu, cyangwa se habaho kubanza kurindira ijambo ry’abatora bagomba guhitamo hagati y’abakandida: Joe Biden na Donald Trump, hanyuma uwatorererwa manda nshya mu gutangira imirimo akaba ari we ugena uwo mucamanza.

Muw’2016, abarepubulikani banze kwemeza Merrick Garland wari wagenwe na Barack Obama wari perezida icyo gihe nk’umucamanza ugomba gusimbura mu rukiko rw’ikirenga Antonin Scalia wari wapfuye mu kwezi kwa 2 k’uwo mwaka. Icyo gihe bavuze ko mu mwaka w’amatora, imyanya yo mu rwego rwo hejuru ikeneye abayijyamo muri urwo rukiko igomba kuguma uko ku buryo mu gihe abaturage bakwitabira amatora, icyo nacyo bagiha uburemere.

Perezida Trump wari umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, icyo gihe, na we yavuze ko iryo gena rigomba gutegereza mpaka perezida mushya amaze kurahira. Mu kwezi kwa gatatu kwa 2016, Trump yabitangarije televiziyo ya CNN.

Kuri uyu wa mbere Perezida Trump yavuze ko ikinyuranyo kiri hagati y’ubu n’icyo gihe, ari uko Obama, w’umudemokarate, ishyaka rye ritari rifite ubwiganze muri Sena ngo ribashe kwemeza umucamanza Garland.

Ubu, abarepubulikani bafite ubwiganze bwa 53-47 muri Sena, ariko abarepubulikani babiri, Senateri Susan Collins uhagarariye leta ya Maine na Senateri Lisa Murkowski uhagarariye Alaska, mu mpera z’icyumweru bavuze ko bazatora batambamira igena ryose Perezida Trump yakora mbere y’amatora. Bwana Trump yarabanenze, avuga ko bakomerekejwe cyane n’ibyo batangaje.

Haramutse habonetse abandi basenateri babiri b’aba Repubulikani bagaragaza ko badashyigikiye igena ry’umucamanza mbere y’amatora, kwemeza uwagenwe byaba bisheshwe kugeza nibura ku ikoraniro ry’inteko rya nyuma y’amatora. Naho habaye habonetse undi umwe gusa utambamira icyo cyemezo, Visi Perezida Mike Pence yaburizamo itora rya Sena, agashyigikira uwagenwe na Perezida Trump.

Mu gihe haba habaye impaka za nyuma y’amatora ku mucamanza wagenwa na Perezida Trump, ibyo byaba mu gihe Biden yaba ari perezida watowe, ndetse n’aba Demokarate biteguye kubona ubwiganze muri Sena mu ntangiriro z’ukwa mbere. Cyangwa se Perezida Trump yaba ari we wongeye gutorwa, n’aba Repubulikani bakagumana ubwiganze muri Sena. Cyangwa se ikindi gishoboka, ishyaka rimwe rishobora kwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu, irindi rikegukana ubwiganze muri Sena.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG