Uko wahagera

Abaganga ba Leta i Nairobi Bahagaritse Imyigaragambyo


Aha ni mu gace ka Kibera gakennye cyane i Nairobi
Aha ni mu gace ka Kibera gakennye cyane i Nairobi

Abaganga ba leta mu mujyi wa Nairobi basubiye ku mirimo uyu munsi kuwa kane, nyuma y’iminsi itandatu bayihagaritse, bamaganaga itinda ry’imishara no kutagira ibikoresho bibarinda mu gihe barimo kwita ku barwayi ba COVID-19 nk’uko umuyobozi mu rugaga rw’amasendika yabo yabivuze.

Thuranira Kaugiria, ku rubuga rwa WhatsApp, yavuze ko abaganga basubiye ku mirimo nyuma yo gusinyana amasezerano n’abayobozi ba komini ejo kuwa gatatu.

Muri ayo masezerano, guverinema yijeje guhemba abaganga imishahara yabo ku munsi wa gatanu wa buri kwezi. Bidashobotse, abaganga bafite uburenganzira bwo guhagarika akazi batabanje kubimenyesha abakoresha. Ayo masezerano anaha abaganga amazu abiri yo kwishyira mu kato, igihe bakwandura COVID-19.

Ubuyobozi bwa komini bwemereye kandi abaganga ibikoresho byujuje ubuziranenge ku rwego rwo hejuru, byo kubarinda kwandura.

Abaganga 320 bari basohotse mu kazi mu cyumweru gishize, bavuga ko ibikoresho bafite byo kubarinda nta kamaro, ko nta hantu hahagije ho gushyira abantu mu kato kandi ko ubwishingizi mu kwivuza bufite inenge. Iyo myigaragambyo yagize ingaruka gusa ku bitaro bya leta muri komini, si ku bitaro bya guverinema y’igihugu cyose cyangwa iby’abigenga.

Kenya yemejwemo abantu 33 016 banduye virusi ya corona. Hapfuye 564 naho 19 296 barakize, 429 513 ni bo bapimwe hakurikijwe imibare itangazwa na minisiteri y’ubuzima.

Abenshi mu banduye ni abo mu murwa mukuru, n’ubwo guverinema ivuga ko imibare yatangiye kuzamuka cyane mu byaro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG