Uko wahagera

Gumamurugo Yatumye Abarenga Miliyoni Babura Akazi mu Rwanda


Abahinzi b'imbuto mu kibaya cya Bugarama mu Rwanda
Abahinzi b'imbuto mu kibaya cya Bugarama mu Rwanda

Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda kiratangaza ko abantu bagera kuri miliyoni 1.4 batakaje akazi mu gihe igihugu cyari muri gahunda ya gumamurugo.

Icyo kigo kikemeza ko abagore aribo bibasiwe cyane ugereranyije n’abagabo.

Ibyo bikubiye mu ibarura cyakoze mu kwezi kwa gatanu ryari rigamije kureba uko umurimo uhagaze mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bushya ku gipimo cy’umurimo n’ubushomeri bwakozwe bwagaragaje ko habayeho ukwiyongera kw’abantu badafite akazi ndetse n’igabanuka ry’abari bagafite.

Iki kigo kikemeza ko ari bwo bwa mbere kuva cyatangira gukora ubu bushakashatsi mu myaka ine ishize, habonetse umubare munini wabadafite akazi.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana imikorere y’Ubushakashatsi mu kigo gishinzwe ibarurishamibare James Byiringiro, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko hari ibintu bitandukanye virusi ya corona yahinduye.

Yatanze ingero z’ibigo byinshi byahise bihagarika amasezerano y’abakozi, abandi bakagabanyirizwa imishahara abandi bakirukanwa burundu.

Iyo raporo igaragaza ko mu kwezi kwa gatanu umubare w’abashomeri wiyongereye ukagera ku bihumbi 905,198 bavuye kuri 536,714 bariho mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka.

Bwana Byiringiro asobanura ko uyu mwaka igipimo kinini cy’ubushomeri kiri hejuru mu bagore, aho bangana na 25 ku ijana ugereranyije no mu bagabo kiri kuri 19.6 ku ijana.

Ikibazo cy’abagore batakaje akazi ari benshi, kigaragazwa n’uburyo abenshi bari basanzwe bakora uturimo duciriritse, bahura na virusi tugahita duhagarara.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu bice by’icyaro ariho igipimo cy’ubushomeri cyiyongereye cyane.

Ikigo k’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, kigaragaza ko iyo abantu benshi badakora bigira ingaruka ku gihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG