Uko wahagera

Amerika Yafatiye Ibihano Abaturage Bane bo muri Uganda


Inyubako ya Minisiteri y'imari y'Amerika mu mujyi wa Washington, DC.
Inyubako ya Minisiteri y'imari y'Amerika mu mujyi wa Washington, DC.

Leta zunze ubumwe z'Amerika yafatiye ibihano abaturage ba Uganda bane irega ibikorwa byo kugurisha abana.

Nk'uko minisiteri y'imali y'Amerika ibitangaza, aba baturage ba Uganda bane ni abacamanza babiri, Mukiibi Moses na Musalu Musene Wilson, umunyamategeko, avoka, Mirembe Dorah n'umugabo we Mukisa Ecobu Patrick.

Leta zunze ubumwe z'Amerika ibarega ubufatanyacyaha bwo kubeshya ababyeyi b'abakene ngo babahe abana babo babajyane mu mashuri i Kampala, babagezayo bakabeshya ko ari imfubyi, noneho bakabaha, ku mafaranga menshi, Abanyamerika bashaka kubiyandikishaho mu mategeko nk'abana babo (ibyo bita adoption mu Gifaransa).

Kuri minisitiri wungirije w'imari w'Amerika, Justin Muzinich, "kubeshya ababyeyi b'abakene bene aka kageni ni ishyano ribabaje cyane aba babyeyi. Ni ukwica uburenganzira bw'ikiremwamuntu." Ati: "Aba bantu bane bikwijeho umutungo batatiye icyizere n'umutima mwiza by'Abanya-Uganda n'Abanyamerika."

Mu bihano Amerika yahaye aba Baganda bane harimo gufatiira imitungo baba bafite muri Amerika ku giti cyabo cyangwa bayifatanyije n'abandi bantu no kutagirana ubuhahirane cyangwa ubucuruzi n'Umunyamerika uwo ari we wese. Ku bacamanza Mukiibi na Musene hariyongeraho no kubima viza zo kujya muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG