Uko wahagera

Perezida Macron Asaba Amakungu Gufasha Libani Yahuye n'Amakuba


Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron.
Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron.

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yijeje gufasha gushakisha infashanyo kuri Libani, nyuma y’uko mu murwa mukuru haturikiye igisasu.

Macron yahamagariye inkunga yihuta kuri Libani, aho yageze uyu munsi kuwa kane, hashize iminsi ibiri, ibisasu biturikiye i Beyrouth bikica abantu 145 bigateza n’umutingito wumvikanye mu karere kose. Uyu mubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.

Abantu babarirwa muri mirongo ntibaramenyerwa irengero nyuma y’ibyo bisasu byaturitse kuwa kabiri ku kibuga cy’indege, bigakomeretsa abantu 5 000, bikanangiriza amazu abantu babarirwa mu 250 000.

Macron yijeje ko infashanyo itazagera mu biganza birya ruswa, ashaka kugirana na Libani amasezerano mashya.

Macron ni we mukuru w’igihugu cy’amahanga wa mbere ukoreye urugendo muri Libani, kuva ibisasu bituritse. Yijeje gufasha gushyira hamwe imfashanyo mpuzamahanga kuri Libani. Cyakora yavuze ko guverinema y’iki gihugu igomba kubanza gushyira mu bikorwa amavugurura y’ubukungu, ikanakurikirana abarya ruswa. Avuga ko igihe ayo mavugurura atakwubahirizwa, Libani yazakomeza guhura n’ibibazo. Macron yabivuze amaze kubonana na mugenzi we wa Libani, Michel Aoun ku kibuga cy’indege i Beyrouth.

Byabaye gusonga igihugu cyari gifite ibibazo by’ubukungu kandi cyugarijwe na virusi ya corona. Mu gihe za banki zifite ibibazo, ifaranga ririmo gutakaza agaciro kandi igihugu kikaba gifite umwenda munini kw’isi, minisitiri w’ubukungu Raoul Nehme yavuze ko Libani ifite ubushobozi buke cyane bwo kuba yahangana n’ingaruka z’amakuba yagwiriye igihugu. Bamwe mu basesengura basanga byazatwara miliyoni zigera muri 15 z’amadolari. Nehme akavuga ko igihugu gikeneye infashanyo y’amahanga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG