Uko wahagera

Zimbabwe Yemeye Kwishyura Impozamarira Abahinzi b’Abazungu.


Esnath Hamadziripi, umunyazimbabwe w'umushakashatsi ku kirimwa c'ibigori n'ingano
Esnath Hamadziripi, umunyazimbabwe w'umushakashatsi ku kirimwa c'ibigori n'ingano

Zimbabwe uyu munsi kuwa gatatu yemeye kwishyura miliyari 3 n’ibihumbi magana atanu y’impozamarira abahinzi b’abazungu guverinema yimuye ku butaka bwa bo ikabutuzamo imiryango y’abirabura. Iyi ni intambwe iganisha kw’ikemurwa ry’ibibazo byaturutse ku ngamba zo ku ngoma ya Robert Mugabe zaciye abantu mo ibice.

Cyakora iki gihugu cyo mu majyepfo y’Afurika, nta mafaranga gifite, kandi kizishyura mu gihe kirekire gifashijwe n’abaterankunga mpuzamahanga n’abahinzi bakusanya amafaranga nk’uko amasezerano ajyanye n’iyo mpozamarira abiteganya.

Mu myaka 20 ishize, guverinema ya Mugabe yirukanye Abahinzi b’abazungu 4 500 mu bikingi byabo, ubutaka ibusaranganya imiryango y’abirabura igera mu 300 000, ivuga ko irimo gukemura ikibazo cy’ubusumbane cyasizwe n’ubukoloni.

Amasezerano yasinyiwe mu biro bya Perezida Emmerson Mnangagwa i Harare, agaragaza ko abazungu b’abahinzi, bashobora kuzishyurwa ibyangombwa remezo byari ku bikingi ko atari ubutaka ubwa bwo hakurikijwe itegeko nshinga.

Ibisobanuro ku mafaranga buri muhinzi cyangwa bamukomokaho bazahabwa bitewe n’igihe gishize, kuva ubutaka bufashwe, ntibyari byasobanuka. Ariko guverinema yavuze ko ishobora kuzashyira imbere abageze mu zabukuru igihe izaba ibashumbusha.

Abahinzi bashobora kuzabona 50 kw’ijana by’impozamarira nyuma y’umwaka, asigaye bakazayahabwa bitarenze imyaka itanu.

Mu bashyize umukono kuri ayo masezerano harimo Minisitiri w’Imali, Mthuli Ncube na Minisitiri Ubuhinzi Oppah Muchinguri-Kashiri ku ruhande rwa guverinema, hamwe n’urugaga rw’abahinzi.

Andrew Pascoe umuyobozi w’urugaga ruhagarariye abazungu b’abahinzi bw’imyaka ishyirwa ku isoko, yagize ati:” Nk’Abanya-Zimbabwe twahisemo gukemura iki kibazo kimaze igihe kirekire”.

Perezida Mnangagwa yavuze ko amavugurura y’ubutaka adashobora gusubirwamo, ariko ko kwishyura ingurane ari ikintu cya ngombwa mu kuvugurura umubano n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG