Uko wahagera

Misiri Yaburijemo Igitero cy'Iterabwoba muri Sinai


Map of Sinai Peninsula in Egypt
Map of Sinai Peninsula in Egypt

Ingabo za Misiri zivuga ko zaburijemo igitero cy’iterabwoba mu majyaruguru ya Sinai.

Igisilikare cya Misiri kivuga ko cyishe abakekwaho kuba abarwanyi 18, bari bagabye igitero ku birindiro by’ingabo mu majyaruguru ya Sinai ejo kuwa Kabiri, kikaburizamo igitero cy’iterabwoba.

Itangazo rivuga ko abasilikare babiri bishwe abandi bane bagakomerekera muri icyo gitero cyabereye mu karere ka Bir al Abed. Rivuga ko umwe mu bagabye icyo gitero yari yambaye umukandara w’ibisasu biturika. Rigakomeza rivuga ko ingabo zashwanyaguje imodoka enye harimo eshatu zitera amabombe, ubwo zahashyaga abakekwaho kuba abarwanyi ku gasozi no mu mazu adatuwe.

Misiri imaze igihe ihanganye n’abarwanyi ba kiyisilamu, bishe abapolisi amagana hamwe n’abasilikare mu gice cy’amajyaruguru y’ikigobe cya Siani kuva uwari umuyobozi, Mohamed Morsi wo muri muvema izwi nka “Muslim Brotherhood”, akuwe ku butegetsi mu 2013. Abarwanyi bagabye ibitero n’ahandi imbere mu gihugu.

Mu kwezi kwa gatanu, igisilikare cyavuze ko 15 mu bagabo bagaba ibitero bapfuye, abandi bakomerekeye mu bikorwa bya gisilikare mu kigobe cya Sinai mu bihe bya vuba kandi ko abakekwaho kuba abarwanyi 126 bishwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG