Uko wahagera

Rwanda: Col Tom Byabagamba Araregwa Icyaha "cy'Ubujura"


Col Tom Byabagamba aherekejwe n'abasirikare bamurinda
Col Tom Byabagamba aherekejwe n'abasirikare bamurinda

Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro mu mujyi wa Kigali rwasubitse urubanza rwa Col Tom Byabagamba wahoze akuriye itsinda ry'abasirikare barinda umutekano w'umukuru w'u Rwanda Paul Kagame. Uregwa yabwiye umucamanza ko adashobora kuburana atunganiwe mu mategeko. Ubushinjacyaha burarega Byabagamba icyaha cy'ubujura. Mu mpera za 2019, ku rwego rw'ubujurire yahanishijwe gufungwa imyaka 15 no kunyagwa impeta za gisirikare nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guteza imvururu muri rubanda.

Col Byabagamba yazanywe mu modoka itwara abafungwa ifunze hose. Nyuma yo kumufungurira agasohoka mu modoka, umwitegereje ku masura arananutse. Yaje mu mpuzankano y’ibara ry’icyatsi iranga imfungwa zifungiwe muri gereza za gisirikare ndetse n’agapfukamunwa gasa n’ak’abasirikare bamurinze n’amapingu ku maboko. Yerekeje mu cyumba cy’urukiko yambaye inkweto za palasitiki z’ibara ry’ubururu ubusanzwe zimenyerewe ku bakora mu mazi umusirikare umwe mu bamurinda yari amutwaje igikapu cy’amadosiye.

Umucamanza yamubajije umwirondoro maze arangije amumenyesha icyaha cy’ubujura aregwa. Col Byabagamba yabwiye umucamanza ko atemera icyaha. Col Tom Byabagamba wari wenyine atunganiwe mu mategeko yabwiye umucamanza ko adashobora kuburana atunganiwe mu mategeko. Yabwiye umucamanza ko atazi icyateye abanyamategeko bamwunganira kubura mu rukiko. Avuga ko yibwiraga ko ubushinjacyaha bwabamenyesheje ko bagomba kumwunganira.

Bwana Michelle Habimana uhagarariye urwego rw’ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko atazi niba abanyamategeko bunganira Col Byabagamba barihuje n’urubanza kuko ubusanzwe ngo yarabahamagaye kuri telefone abamenyesha umunsi w’iburanisha. Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko ari uburenganzira uregwa yemererwa n’amategeko kuburana yunganiwe keretse igihe na we yashaka kwiburanira. Yasabye ko ku bufatanye n’ubwanditsi bw’urukiko mu nyungu z’ubutabera urubanza rwakwimurirwa ku yindi tariki abanyamategeko bunganira Byabagamba urukiko rukazabamenyesha.

Gusa mu kiganiro yagiranye na Me Valery Gakunzi umwe mu bamwunganira ngo yabwiye umushinjacyaha ko kubera akandi kazi kamuzitiye muri iyi minsi byaba byiza urubanza rwimuriwe ku cyumweru cya kabiri cy’ukwezi gutaha kwa Cyenda.

Col Byabagamba yabwiye umucamanza ko we yumva ntacyo bimutwara ubushinjacyaha n’abamwunganira bakumvikana ku gihe bazaboneka; kuko ngo we igihe cyose bamushakira arahari.

N’ubwo nta cyasobanuwe ku cyaha cy’ubujura Col Byabagamba aregwa, amakuru agera ku Ijwi ry’Amerika aravuga ko iki cyaha gishingira kuri telephone yafatanywe muri gereza ya gisirikare afungiwemo kadi ubusanzwe telephone zitemewe ku bafunzwe. Iyo telefone bikekwa ko ari yo yashoboraga kumufasha mu gutoroka gereza ya gisirikare.

Col Byabagamba wahoze akuriye umutwe udasanzwe w’abasirikare barinda umutekano w’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame mu kwezi kwa Kane uyu mwaka igisirikare cy’u Rwanda cyari cyatangaje ko kizamurega ibyaha cyise “ibyaha by’inyongera” ngo yakoze afunzwe. Ibyo byaha igisirikare cyavugaga ko ari bishya ni ibyaha byo kugerageza gutanga ruswa no kugerageza gutoroka gereza ya gisirikare afungiwemo. Ni ibyaha RDF yavugaga ko Col Byabagamba yabikoranye n’abandi bantu bamwe bari mub’imbere muri gereza afungiwemo ndetse n’abandi bari hanze yayo.

Hagati mu kwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2020 ni bwo bamwe mu bavandimwe b’uregwa barimo bwana John Museminari umenyerewe mu bikorwa by’ubucuruzi bari batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubakekaho gushaka gutorotsa Col Tom Byabagamba. Amakuru atugeraho ni uko abo barekuwe.

Col Byabagamba wahoze akomeye mu ngabo z’u Rwanda, mu minsi ishize ni bwo we na muramu we Gen Frank Rusagara bajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire mu Rwanda kibahanisha gufungwa imyaka 15 n’igihano cy’ingereka cyo kunyagwa impeta za gisirikare kuri Col Byabagamba. Bisunze amategeko baregeye urukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba basaba ko igihano bahawe cyateshwa agaciro.

Col Tom Byabagamba yatawe muri yombi bwa mbere mu kwezi kwa munani 2014. Ku isonga yarezwe ibyaha bine byo gushaka guteza imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda, icyaha cyo gusebya leta ari umuyobozi, guhisha nkana ibimenyetso byagombye gufasha mu kugenza icyaha n’icyaha cyo gusuzugura ibendera ry’igihugu. Ku rwego rwa mbere urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha byose maze rumuhanisha gufungwa imyaka 21 no kunyagwa impeta za gisirikare.

Ku rwego rwa Kabiri, Col Byabagamba na Gen Rusagara bajuririye ibihano maze mu mpera za 2019 urukiko rw’ubujurire rubahanisha gufungwa imyaka 15 kuri buri umwe no gukomeza kunyagwa impeta za gisirikare kuri Col Byabagamba.

Ni mu gihe mu bujurire bwe Col Tom Byabagamba yagejeje ku rukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, uretse no gusaba gutesha agaciro ibyemezo by’inkiko z’u Rwanda anasaba gusubizwa mu kazi.

Col Tom Byabagamba aburana ahakana ibyaha byose akavuga ko azira ibyaha bishingiye ku nyungu za politiki. Akavuga ko nyirabayazana ari amasano afitanye n’abahoze ari inkoramutima ku butegetsi Perezida Kagame abereye ku isonga. Col Byabagamaba avuga ko ubutegetsi bumuhatira kwitandukanya na bo ariko akabyanga avuga ko ari ikidashoboka. Muri abo harimo Bwana David Himbara wahoze ari umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu.

Mu bihe bitandukanye, imiryango mpuzamahanga irengera uburenganzira bwa muntu nka HRW ndetse na bimwe mu bihugu bikomeye bivuze ko Col Tom Byabagamba na muramu we Gen Frank Rusagara bafunzwe bazira ibikorwa bya politiki. Izo mpande zose zitemeranya n’ibikorwa n’ubutabera bw’u Rwanda zigashimira intambwe nziza y’iterambere Perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda mu myaka amaze arutegeka. Ariko ko zikanamunenga ko yashyize ingufu z’umurengera mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Iburanisha ritaha rizakomeza ku itariki ya 14/09 uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG