Uko wahagera

Ostraliya Yiteguye Kwakira Abazahunga Hong Kong


Ostraliya irasuzuma uburyo yaha viza abaturage ba Hong Kong nyuma y’uko Ubushinwa bushyiriyeho iki gihugu amategeko areba umutekano, ahana abanyagihugu bigaragambya.

Ostraliya yavuze ko ibabajwe n’ibibera muri Hong Kong kandi ko Ubwongereza bwayisabye gufatanya n’ibindi bihugu, bigafasha abo bantu, igihe bahungira ku butaka bwayo ari ikivunge.

Ubwongereza bwari bwasabye Ostraliya n’ibindi bihugu bitanu bifatanyiriza mu rugaga ruzwi nka, “Five Eyes” bivuze amaso atanu, gufasha mu gihe byaba ngombwa ko bata ibyabo muri Hong Kong. Ibyo bihugu ni Ostraliya, Ubwongereza, Canada, Nouvelle Zelande na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ubwongereza bwavuze ko bushobora guha abo bantu ubuhungiro.

Abaturage ba Hong Kong bafite ubwoba bwo kwibasirwa bishingiye kuri politike, batangiye kwandika basaba Ostraliya kubakira, hakurikijwe gahunda isanganywe irengera ikiremwa muntu. Abadepite benshi muri guverinema bamaganye bikomeye igikorwa cy’Ubushinwa cyo guhiga abanya-Hong Kong mu myigaragambyo.

Minisitiri w’intebe Scott Morrison yavuze ko ingamba nshya zo gutuza abo bantu zirimo gutegurwa kandi ko bizarangira vuba, zigashyikirizwa inama y’abaminisitiri kuko asanga ari ngombwa guha abo bantu amahirwe.

Mu mwaka wa 2015, Ostraliya yahaye viza z’ibihe bidasanzwe abantu 12 000 bari bahunze ubushyamirane muri Siriya.

Porofeseri muri kaminuza yigisha iby’amategeko y’i Sydney, Bin Lin, abona ko ibintu nk’ibyo ari byiza, akifuza ko byanakorwa mu gufasha abanya-Hong Kong mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga. Ubushinwa bwanenze Ostraliya buvuga ko yivanga mu bibazo byabwo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG