Uko wahagera

Abantu Barenga 50 Baguye mu Myigaragambyo muri Etiyopiya


Umuhanzi Haacaaluu Hundeessaa
Umuhanzi Haacaaluu Hundeessaa

Abarenga 50 baguye mu myigaragambyo yamagana iyicwa ry’umuhanzi Haacaaluu Hundeessaa wo mu ntara ya Oromiya muri Etiyopiya.

Ibyo byaraye bitangajwe n’umuvugizi w’iyo ntara. Haacaaluu Hundeessaa yishwe arashwe mw’ijoro ryo kuwa mbere mu cyo polisi yise “ubwicanyi bwibasiye umuntu”.

Mu gitondo cyakurikiyeho hahise haduka imyigaragambyo, mu murwa mukuru no mu yindi mijyi y’intara ya Oromiya.

Abapfuye barimo abigaragambyaga ndetse n’abari bashinzwe umutekano nk’uko umuvugizi Getachew Balcha yabivuze. Amwe mu maduka kandi yarashumitswe.

Polisi kuwa kabiri yaragize iti: “Ntabwo ibintu nk’ibi twari tubyiteguye”. Ivuga ko umupolisi nawe yiciwe Addis Abeba kandi ko ibisasu bitatu byishe bikanakomeretsa umubare w’abantu utaramenyekana.

Indirimbo za Haacaaluu zifashishwaga n’urubyiruko rumaze imyaka itatu mu myigaragambyo yaje gutuma uwari minisitiri w’intebe yegura, hagatangira ubwisanzure bwa politiki burushijeho.

Biteganyijwe ko murambo wa Haacaaluu Hundeessaa ushyingurwa kuri uyu wa kane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG