Uko wahagera

Umuririmbyi Haacaaluu Hundeessaa Yiciwe Addis Abeba


Haacaaluu Hundeessaa
Haacaaluu Hundeessaa

Muri Etiyopiya, abantu icumi bapfiriye mu myigaragamyo kuri uyu wa kabiri mu murwa mukuru Addis-Abeba n'intara iwukikije ya Oromia. Abandi bantu byibura 80 barakomeretse. Nk'uko inzego z'ubuvuzi na polisi zabitangaje, barimo abakomerekejwe n'amasasu n'ibyuma.
Imyigaragambyo yatewe n'urupfu rw'umuririmbyi w'icyamamare muri Etiyopiya witwa Haacaaluu Hundeessaa wo mu bwoko bwa Oromo, bwiganje muri Etiyopiya ariko buvuga ku bwahejwe mu butegetsi.
Uyu muririmbyi yishwe arashwe ejobundi kuwa mbere nko mu ma saa tatu n'igice y'ijoro i Addis-Abeba, bucya abantu batabarika, cyane cyane urubyiruko, bazindukira mu myigaragambyo.
Minisitiri w'intebe, Abiy Ahmed, nawe wo mu bwoko Oromo, yavugiye ijambo kuri televiziyo ya leta, ati: "Kwica Haacaaluu Hundeessaa ni igikorwa cya shitani. Cyateguwe n'abanzi b'amahoro b'imbere mu gihugu n'amahanga."
Naho komiseri mukuru wa polisi ya Addis-Abeba yabwiye itangazamakuru rya leta ko bataye muri yombi bamwe mu bakekwaho kwica Haacaaluu Hundeessaa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG