Uko wahagera

U Rwanda Ruvuga ko Abantu Bagabye Igitero muri Nyaruguru


Lt Col Munyengango Innocent uvugira igisirikali cy'u Rwanda yemeje amakuru y'igitero ku butaka bw'u Rwanda
Lt Col Munyengango Innocent uvugira igisirikali cy'u Rwanda yemeje amakuru y'igitero ku butaka bw'u Rwanda

Igisikare cy’u Rwanda kiravuga ko cyishe abantu bane gifata mpiri batatu mu baraye bagabye igitero mu karere ka Nyaruguru. Kivuga ko bateye baturutse i Burundi bahita banasubirayo.

Amakuru dukesha Igisirikare cy’u Rwanda avuga ko iki gitero cyagabwe n'abantu bataramenyekana babarirwa mu 100, ahagana saa sita n’iminota 20 mu ijoro ryakeye.

Aba barwanyi bitwaje intwaro bivugwa ko bari bagamije kwica abasivile batuye mu mudugudu w'icyetegererezo wa Yanze mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, mu majyepfo y'u Rwanda.

Ni umudugudu uri mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka u Rwanda rusangiye n'Uburundi. Mu itangazo Igisirikare cy'u Rwanda cyashyie ahagaragara umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda Lt Col Innocent Munyengango avuga ko abagabye igitero bateshejwe ibikoresho bya gisirikari birimo imbunda n'iradiyo za gisirikari; ndetse n'ibiribwa binyuranye birimo n'ibiri mudukombe twanditseho 'Force de defese nationale du Burundi' bivuze ko ari utwagenewe ingabo z'igihugu cy'Uburundi.

Iri tangazo rigaragara ku rubuga rwa minisiteri y'ingabo z'u Rwanda rivuga ko mu guhngana n'abateye u Rwanda, hari abasirikare batatu b'u Rwanda bakomeretse byoroheje. Yijeje Abanyarwanda gukurikirana abagabye iki gitero bakamenyekana.

Bivugwa ko aba bateye baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by'Ingabo z'Uburundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke.

Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru bwana Francois Habitegeko avuga ko muri rusange abaturage batuye ahabereye imirwano batekanye kandi ko nta cyabo cyandgiritse. Avuga ko abaturage bamenye bamwe mu Barundi batuye ahitwa Rugazi baje mu bagabye igitero. Bamwe muri bo basanzwe baza guca inshuro mu Rwanda, bakahakora imirimo irimo nko kwikorera imizigo n'indi mirimo iciriritse.

Mu itangazo rigufi ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi Colonel Biyereke Floribert, igisirikare cy’Uburundi kinyomoza amakuru y’uko abagabye igitero ku Rwanda mu murenge wa Ruheru baba baturutse mu birindiro by’ingabo z’uburundi akaba ari naho basubira nyuma yo kuraswaho n’ingabo z’u Rwanda.

Colonel Biyereke avuga ko ubutaka bw’Uburundi butaba ubwihisho bw’abitwaje imbunda bagamije guhungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi.

Uyu muvugizi w’igisirikare cy’Uburundi avuga ko ahubwo ingabo z’Uburundi zibereyeho gusigasira umutekano ku mbibi zose Uburundi buhana n’ibihugu bituranye nabwo.

Abagabye iki gitero ntibaramenyekana cyakora umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda avuga ko bagishakishwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG