Uko wahagera

U Rwanda Ruzifashisha Robo mu Guhangana na Virusi ya Corona


U Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rishingiye kuri za robo mu mugambi wo guhangana n'icyorezo cya virusi ya corona.

Byemejwe na minisiteri y'ubuzima yavuze ko izo robo zizajya zunganira abaganga mu mirimo y'ibanze yo gupima no gutanga ibisubizo ku barwayi ndetse zikanifashishwa muri imwe mu mirimo yo mu bitaro ifasha abarwayi.

Ministiri w’ubuzima, Daniel Ngamije, yavuze ko zizakoreshwa mu bigo bikurikirana abanduye virusi ya corona zibafasha kwirinda kwanduzanya icyarimwe no kunganira abaganga mu kazi kabo k’ibanze.

Uretse izi robo zizajya zunganira abanganga mu kazi kabo k’ibanze u Rwanda rurashimangira ko hari n’izindi robo zizajya zifasha mu yindi mirimo nko kugeza ibiribwa ku barwayi mu bitaro. Ibisobanurwa bikomeza gushimangira intera u Rwanda ruriho mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga.

Mu mwaka 2016 ni bwo ikoranabuhanga rihambaye ryatangijwe mu Rwanda aho hirya no hino mu bice by’imisozi miremire hatangiye kwifashishwa utudege tutagira abapilote tuzwi nka drone.

Utu tudege twatangiye twifashishwa mu kugeza amaraso aramira abarwayi mu bitaro bitandukanye kandi bigakorwa mu gihe gito. Nyuma utu tudege twaje no kwifashishwa mu kumisha imiti mu bice bikekwa ko byaba byarasaritswe n’imibu itera malaria.

No muri ibi bihe isi yose ihanganye n’icyorezo cya virusi ya corona hakunze kumvikana utudege tugenda mu bice bitandukanye by’igihugu dutanga ubutumwa bubumbatiye amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya virusi ya Corona.

Imibare itangwa na minisiteri y’ubuzima igaragaza ko abamaze kwandura iyo virusi bose ari 280.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG